Bruno Fernandes yongeye kwanga amasezerano mashya muri Manchester United 
Siporo

Bruno Fernandes yongeye kwanga amasezerano mashya muri Manchester United 

SHEMA IVAN

November 13, 2026

Kapiteni wa Manchester United, Bruno Fernandes yongeye kwanga kongera amasezerano mashya avuguruye ahubwo ayatera utwatsi, nyuma yo kutanyurwa n’ibikubiye muri yo.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal amaze igihe aganira n’ubuyobozi bwa Manchester United ku bijyanye no kongera amasezerano, aho ibiganiro byatangiye mu mpeshyi ya 2026 ubwo iyi kipe yamuhaga amasezerano ya mbere, na yo akaza kuyanga.

Iyi kipe yo mu Mujyi wa Manchester ntiyacitse intege, kuko yongeye kumushyikiriza andi masezerano aho hari ibyasubiwemo bikazamurwa ugereranyije n’ibyari mu yabanje. Gusa na yo Bruno Fernandes ntiyanyuzwe na yo, bituma hateganywa ko ibiganiro bizakomeza mu minsi iri imbere.

Ubusanzwe amasezerano asanganywe azarangira mu mpeshyi ya 2027. Ibi bivuze ko mu gihe nta yandi masezerano yaba yasinywe, guhera muri Mutarama azaba yemerewe kuganira n’amakipe yo hanze y’u Bwongereza ashobora kumushaka ku buntu igihe amasezerano ye azaba arangiye.

Bruno w’imyaka 32 y’amavuko yageze muri Manchester United muri Mutarama 2020, amaze kuyihesha ibikombe bibiri, ari byo Carabao Cup ya 2022/23 na FA Cup 2023/24.

Bruno aherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Bwongereza mu bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi muri iki gihugu (Professional Footballers’ Association).

Ni nyuma yo kwandika  amateka yo kuba umukinnyi wa mbere mu mateka y’iyi shampiyona watanze imipira 21 yavuyemo ibitego, mu mikino 35 yakinnye muri uyu mwaka anafasha Manchester United gusoreza ku mwanya gatatu ndetse ikatisha itike yo gukina imikino ya UEFA Champions League 2026/27 yaherukagamo mu 2023.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA