Bugesera: Abakozi basaga 400 basobanuriwe  uruhare rwabo mu iterambere ry’umuturage
Amakuru

Bugesera: Abakozi basaga 400 basobanuriwe uruhare rwabo mu iterambere ry’umuturage

KAYITARE JEAN PAUL

April 5, 2024

Kuri uyu wa Gatanu tariki tariki 05 Mata 2024, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ari mu Karere ka Bugesera aho agiye gusoza umwiherero w’iminsi itatu wahuje Abakozi b’Akarere ka Bugesera kugeza ku rwego rw’Akagari.

Minisitiri Musabyimana yamenyesheje abo bakozi ko inshingano yabo y’ibanze ari uguherekeza umuturage mu iterambere. Ati: “Inshingano zacu ni uguhindura imibereho y’abo dushinzwe “

Insanganyamatsiko y’umwiherero igira iti: “Uruhare rwanjye mu mibereho myiza y’umuturage n’iterambere rirambye.”

Bimwe mu biganiro bahawe birimo gufasha abaturage kwivana mu bukene mu buryo burambye, umutekano, Kugira isuku n’isukura, imikorere n’imikoranire, kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko umusaruro wari witezwe muri uyu mwiherero wagezweho.

Abakozi bose b’Akarere bitabiriye umwiherero ni 445 nkuko byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Nkuranga Joseph Kayonga.

Imwe mu myanzuro yafashwe; ni uguha umuturage serivisi nziza, gukorana n’inzego zose mu kubumbatira umutekano, gutanga Raporo y’ibyakozwe mu cyumweru…

Murebwanayo Leatitia witabiriye umwiherero avuga ko basanze bafite icyuho kandi ko hari ibyo batahaga imbaraga no kudakoresha inzego uko bikwiriye.

Avuga ko batajyaga bakoresha inzego z’urubyiruko, iz’abagore, Inkeragutabara, Abikorera n’abandi.

Biyemeje kujya no kugirwa inama mu kazi kabo ka buri munsi, gutanga serivisi inoze, kubyaza umusaruro amahirwe bafite, kunoza isuku.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA