Inzego z’ubuzima mu Karere ka Bugesera zirasaba abaturage kwirinda malariya by’umwihariko abakora uburobyi n’abacukura amabuye y’agaciro mu masaha y’ijoro kuko ari bo yibasira byoroshye.
Ni ibyiciro by’abaturage bikangurirwa kwirinda Malaria mu buryo bukomatanyije (barara mu nzitiramubu, barwanya ibintu byororokeramo imibu itera Malariya no kwisiga amavuta abarinda kurumwa nayo, kubera ko kenshi bakora mu masaha y’ijoro, aho imibu itera malariya ishobora kubaruma ku buryo bworoshye.
Byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2024, mu bukangurambaga bwo kurwanya Malaria mu baturage bwateguwe n’Akarere ka Bugesera n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta (NGOs Forum), irwanya SIDA, malaria n’igituntu, bwakorewe mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.
Bugesera ni Akarere kari mu Turere twibasirwa cyane n’indwara ya malariya mu Rwanda, aho ibipimo bigaragaza ko hari aho abaturage 15 ku 1000 barwaye malaria, naho mu gihigu hose imibare ivuga ko ari abaturage 4 ku 1000 barwara malariya.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Bugesera Kemirembe Ruth yasabye abaturage gukomeza kuyirinda.
Yagize ati: “Kugeza uyu munsi imibare y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, igaragaza ko Imirenge iza ku isonga, uwa mbere ari Kamabuye ifite ibipimo by’abaturage 15 ku baturage 1000 barwaye malariya, hanyuma Umurenge wa Rweru wo ufite abaturage 9 ku baturage 1000 barwaye malariya, ni uwa kabiri urwaje benshi”.
Niyonshuti Pierre, umukozi w’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta (NGOs Forum) ishinzwe kurwanya SIDA, igituntu na malariya, ushinzwe Intara y’Iburasirazuba yavuze ko abaturage by’umwihariko abari mu byiciro byihariye bakwiye kwirinda malariya mu ngamba zikomatanyije.
Ati: “Ubukangurambaga bwibandaga ku barobyi, ku bacukuzi b’amabuye y’agaciro babikora nijoro, icyo rero bwari bugamije ni ukubabwira ko malariya ihari […] Tubashishakariza ko bakwisiga ariya mavuta bahoze bababwirakuko mu masaha 8 nta mubu warya umuntu.”
N’ubwo bimeze bityo bamwe mu bari muri ibyo byiciro byibasirwa na malariya bavuga ko bagorwa no kubona amavuta yo kwisiga ngo abarinde iyo ndwara.
Umurobyi wo muri aka Karere yabwiye itangazamakuru ati: “Bitewe n’akazi dukora birashoboka ko twarumwa n’umubu kuko urabona ni mu mazi, ni mu rufunzo bityo rero ukaba wahakurira, uturuma cyane ko tunakora mu masaha y’ikigoroba”.
Yunzemo ati; “Amavuta ntabwo aboneka, mu gihe ataboneka umubu ukomeje kutwigirizaho nkana. Tugira impugenge ariko amavuta agaragara ni ariya asukwa ku buryo tuvuga ko atugeraho yataye ubuziranenge.”
Niyonshuti umukozi w’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta yavuze ko amavuta yo kwisiga harwanywa malariya, yakozwe ku bwinshi ariko akigera ku isoko abantu benshi bagiye kuyagura kugira ngo birinde bityo aba make.
Yavuze ko harimo gukorwa andi menshi mu miryango bahuriraho kandi hari gahunda yo kuyegereza abaturage.
Yagize ati: “Turashaka kubegereza aya mavuta yo kwisiga yaba kuyashyira ku Bajyanama b’ubuzima cyangwa no ku mavuriro y’ingoboka ku buryo usibye n’abarobyi n’abandi baturage bazajya bayobona ku buryo bworoshye.”