Akarere ka Bugesera mu Ntara y’uburasirazuba karasaba abaturage gukoresha ubutaka icyo bwagenewe gukoreshwa mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo cy’imikoreshereze y’ubutaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, agaragaza ko ngo nubwo igishushanyo cy’imikoreshereze y’ubutaka gishya kitaremezwa ariko ngo kiza gikosora icyari kihasanzwe.
Aherutse ku bigarukaho, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka mu Karere ka Bugesera.
Yagize ati: “Ntabwo habura itegeko rikurikizwa, niho tuvuga tuti nyabuneka dufatirane kuba abantu bakubaka mu kajagari tubirebera turi abayobozi, ntabwo bikwiye.”
Meya Mutabazi yasabye abaturage kwirinda kuvogera ubutaka bwagenewe ubuhinzi bukubakwaho binyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: “Ubutaka bwagenewe guhingwa tutabwitayeho ngo tububikire ikintu cyo guhingwa, dushobora koko kuzubakamo inzu nziza n’imishinga myinshi ariko hari impungenge ko twebwe cyangwa abazadukomokaho za nzu bazazita bakiruka, babuze icyo bayariramo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka, ubuyobozi bwigisha kandi bukagenzura ko abantu bakoresha ubutaka icyo bwagenewe gukoreshwa.
Murego Assuman, umuturage utuye mu Mujyi wa Nyamata, yabwiye Imvaho Nshya ko yagiye kubaka bimugoye ndetse no gusiragizwa.
Avuga ko inshuro nyinshi yajyaga gusaba serivisi mu biro by’abashinzwe ubutaka ku Karere ariko ngo ntahabwe igisubizo akabwirwa ko igishushanyo mbonera kitaraboneka.
Icyakoze avuga ko nyuma y’igihe kinini asaba icyangombwa cyo kubaka, yaje kugihabwa akabasha kubaka inzu.
Nyamara ariko hari abaturage bavuga ko badindizwa no kubaka bakabwirwa ko nta gishushanyo kigaragaza imikoreshereze y’ubutaka mu Karere ka Bugesera kiraboneka.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abaturage bafite ibibazo by’ubutaka bagana aharimo gutangirwa serivisi z’ubutaka ku Murenge wa Nyamata muri iki cyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka, bityo bagakemurirwa ibibazo ku buryo bwihuse.