Bugesera: Kugira isuku yo mu bwiherero byabaganisha ku buzima bwiza
Ubuzima

Bugesera: Kugira isuku yo mu bwiherero byabaganisha ku buzima bwiza

Imvaho Nshya

November 20, 2025

Abaturage b’Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba batangaza ko kugira isuku y’ubwiherero byatuma bagira ubuzima buzira indwara ziterwa n’umwanda.

Byagarutsweho na bamwe mu baturage, ubwo ingo 125 zo mu Murenge wa Musenyi zahabwaga amabati yo gusakara ubwiherero n’ibikoresho by’isuku.

Hari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwiherero wabaye ku wa 19 Ugushyingo, ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Isuku mu Isi ihinduka: Ubwiherero ni ngombwa igihe cyose.’

Bamwe mu baturage bahawe ibyangombwa bibafasha gutuma ubwiherero bwabo bukomeza kugira isuku, bashimira ubuyobozi bubitaho bukabasobanurira uko bakwimakaza isuku n’isukura aho batuye.

Joselyne Munganyimana wari wari usanzwe akoresha ubwiherero budasakaye, avuga ko iyo imvura yagwaga byatumaga ajyana umutaka mu bwiherero kugira ngo atanyagirwa.

Ati: “Ubusanzwe nakoreshaka ubwiherero budasakaye ku buryo bwavirwaga, mu gihe cy’imvura najyanagayo umutaka. Icyatumye bampa aya mabati, ni ukugira ngo mbashe gusakara ubwiherero nanjye ngire ubwiherero buzima. Ndashimira abayobozi na Perezida Paul Kagame watwitayeho kugira ngo tugire imibereho myiza.”

Jean Baptiste Ntacyobandusha wo mu Murenge wa Musenyi, na we uri mu bahawe amabati ndetse akubakirwa ubwiherero, avuga ko iyo yakeneraga kujya mu bwiherero byamusabaga kujya ku butira mu baturanyi be.

Agira ati: “Igikorwa nkorewe ni cyiza cyane kuko ubwiherero bwanjye ntibwari bwubakiye, byansabaga kujya kubutira mu baturanyi, ariko kandi bikangora cyane kubona aho ntira ubwiherero nijoro. Ubu rero ndishimye rwose kuba mbonye ubwiherero bwiza.”

Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Bugesera, Niyongabo Jacques, avuga ko kugira ubwiherero bwujuje ibizabwa mu rugo bifasha buri wese kwita ku buzima bwe.

Yavuze ati: “Isuku mu bwiherero bifasha buri wese kwita ku buzima bwe no guteza imbere imibereho myiza y’imiryango yacu.

Tugomba kumenya ko isuku ari uburenganzira bw’ umuntu wese; buri munyarwanda, umwana wiga, umugabo wubatse urugo, n’umukecuru bagomba kuba bafite uburenganzira ku bwiherero bwizewe, ku mazi meza, n’uburyo bwo gukaraba intoki.”

Eric Cyubahiro, Umukozi wa Water Aid Rwanda ushinzwe ubushakashatsi no gucunga ubumenyi, asobanura ko harimo kubakwa umuyoboro w’amazi ureshya n’ibilometero 21.5 uzageza amazi ku baturage 30 000 mu rwego rwo guteza imbere isuku n’isukura.

Akomeza agira ati: “Tugenda dutanga n’amabati afasha abaturage kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa. Ubwiherero si inyubako gusa, ni isuku, ubuzima, icyubahiro n’agaciro k’umuntu.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwamuritswe muri Mata 2025, bugaragaza ko 72% bw’imiryango ifite ubwiherero bw’ibanze bufite isuku, naho 67% bukaba ari ubwiherero bwo ku rwego rwisumbuye kandi bukoreshwa neza.

Raporo yo mu 2019 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, igaragaza ko ingo 60%, ni ukuvuga miliyari 4.5 z’abatuye Isi, nta bwiherero zigira.

Iyi raporo igaragaza ko abagize izo ngo usanga badafite ubwiherero mu ngo zabo cyangwa ntibabubone mu buryo bworoshye, ku buryo miliyoni 900 muri bo bituma ku gasozi, mu mirima, mu mazi n’ahandi.

Igaragaza ko iyi ari imwe mu mpamvu z’ikwirakwizwa ry’indwara zirimo n’iz’ibyorezo nka Cholera, typhoïde, hepatite, imbasa, impiswi n’izindi zituruka kuri uwo mwanda.

Icyo gihe UNICEF yagaragaje ko ku Isi yose abana 700 bari munsi y’imyaka itanu bapfa buri munota umwe cyangwa ibiri, bazize indwara y’impiswi kubera isuku nke, kutanywa amazi meza cyangwa kudakorerwa isuku ihagije mu gihe bakeneye gukoresha ubwiherero.

Iyi raporo yagiye itanga ingero nke ku bihugu, igaragaza ko abaturage bari munsi ya 10% batuye mu cyaro muri Côte d’Ivoire, ko ari bo gusa bari bafite ubwiherero kandi busukuye.

Igaragaza ko 2/3 by’abituma ku gasozi cyangwa ahandi hatari mu bwiherero ari abatuye mu Majyepfo y’Umugabane wa Aziya cyane cyane mu bice by’icyaro.

UNICEF yagaragaje ko 75% by’abantu bituma ku gasozi n’ahandi hatari mu bwiherero ari abo mu bihugu bitanu by’u Buhinde, Indonesia, Nigeria, Ethiopia na Pakistan.

Iyi raporo yagaragaje ko hakiri urugendo rukomeye rwo guhindura imyumvire y’abatuye Isi kuko benshi mu badafite ubwiherero bidasobanuye ko badafite ubushobozi bwo kubwubaka.

Eric Cyubahiro, avuga ko harimo kubakwa umuyoboro w’amazi ureshya n’ibilometero 21.5 uzageza amazi ku baturage 30 000 mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa by’isuku n’isukura
Abagera ku 125 bahawe isakaro ry’umwiherero

Amafoto: Fidèle Barinda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA