Bugesera: NESA yashyize umucyo ku kibazo cy’amazi ahakorerwa ibizamini
Amakuru

Bugesera: NESA yashyize umucyo ku kibazo cy’amazi ahakorerwa ibizamini

Imvaho Nshya

July 18, 2023

Akarere ka Bugesera ni Akarere kazwiho kugira ikibazo cy’amazi by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi. Ibi bigira ingaruka ku bigo bikorerwaho ibizamini bya Leta mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri muri aka Karere babwiye Imvaho Nshya ko bakora uko bashoboye bakishakamo ibisubizo kugira ngo abana bakore ibizamini bya Leta nta kibazo cy’isuku bafite.

Sr Virginie Mukarurinda, Umuyobozi w’ishuri rya G.S Batima avuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi kiri rusange mu Karere ka Bugesera.

Yagize ati: “Ku bufatanye n’ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana (School Feeding) dukoresha ba rwiyemezamirimo bakazana amazi tukuzuza ibigega tukavoma ku buryo abana nta kibazo tugira cy’amazi ngo baratangira ibizamini bakerewe”.

Tuyisingize Déogratias, Umuyobozi w’ishuri rya G.S Nkanga, na we avuga ko ikibazo cy’amazi kiri rusange mu rwego rw’Umurenge wa Nkanga.

Ati: “Ntabwo dutunguwe no kubona abana bagiye gukora ikizamini cya Leta mu kigo nta vomo rihari ry’amazi atemba, ni ibintu dutegura neza kandi kare. Dufite umufatanyabikorwa ufite imodoka ivoma amazi dukeneye, ayo mazi araboneka igikoni kigakora.

Ntabwo bibangamira ikizamini ku buryo abana twavuga ko batashobora gukora ikizamini biturutse ku ndwara zaterwa n’isuku nke mu gihe cy’ikorwa ry’ibizamini bya Leta”.

Tuyisingize yahamirije Imvaho Nshya ko Ikigo Gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) mu bintu giteganya, ko kidateganya gusa abarimu bazahagararira ibizamini ahubwo ngo kinateganya n’abakozi b’isuku kuri Santeri y’ikizamini. 

Ku rundi ruhande, mu Murenge wa Rweru abaturage bawutuye bo bakoresha amazi y’ikiyaga.

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Nkanka, Tuyisingize Déogratias asobanurira abanyamakuru uko babona amazi mu gihe ibizamini bya Leta birimo gukorwa

Dr Bahati Bernard, Umuyobozi Mukuru wa NESA, yabwiye Imvaho Nshya ko kimwe mu byo bitaho mu gihe cy’ibizamini bya Leta harimo isuku n’isukura.

Ati: “Ibizamini bya Leta sibwo bigiye gutangira gukorwa bisanzwe bikorwa kandi buriya amashuri yose si ko akorerwaho ibizamini. Tugira Senteri z’ibizamini, iyo tuzitoranya tuzegereza iby’ibanze kugira ngo abana bazakore ibizamini bya Leta neza. Kimwe mu byo twitaho ni isuku n’isukura kugira ngo ibizamini bizakorwe mu mwuka mwiza”.

NESA itangaza ko ikora uko ishoboye kugira ngo ibizamini bya Leta bikorwe neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, umwaka ushize yemeje ko ubusanzwe Akarere ayoboye kari kazwiho kutagira amazi.

Ibi ngo byatumye mu myaka itatu ishize bashyira imbaraga mu kubaka inganda z’amazi zabafasha mu gukemura iki kibazo.

Uruganda rwa Kanzenze rwitezweho gukemura ikibazo cy’isuku n’isukura kuko ruzajya rutanga metero kibe 10,000 zingana na 50% by’amazi akenewe mu Karere ka Bugesera.

Yakomeje avuga ko kuri ubu bafite intego z’uko 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza kandi ngo babona ari ibintu bishoboka cyane.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko ubu ikigereranyo mpuzandengo cy’abafite amazi ari 72% mu gihe abaturage bahawe amavomo rusange bavoma muri metero 500 hirya no hino mu Midugudu barenga ibihumbi 216.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA