Umuryango wita ku burezi bw’abana (Rwanda Children Education Foundation, RCEF) woroje inka imiryango itishoboye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama mu Ntara y’Iburasirazuba, ku wa 24 Gashyantare 2026.
RCEF ni Umuryango watangijwe na Mukarubega Jeanine ari na we muyobozi wawo. Asanzwe atuye muri Leta ya New Hampshire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mbere yo kuremera imiryango itishoboye, igahabwa inka, Mukarubega n’itsinda ry’Abanyamerika, babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.

Mukamana Béatrice wo mu Kagari ka Cyugaro mu Mudugudu wa Ruhengeri, avuga ko agiye kuyifata neza kugira ngo izamuhe umusaruro mwiza kandi akazoroza n’abandi.
Agira ati: “Ngiye kuyitaho nyahirire ubwatsi ndetse ntere ubundi. Si inka gusa bampaye ahubwo bananyubakiye inzu ijyanye n’icyerekezo.”

Mboneza Jean Claude wo mu Murenge wa Ntarama, na we yishimiye inka yahawe akavuga ko izamuteza imbere. Kuri we ngo izamufasha gukemura ikibazo cy’ifumbire yagiraga.
Ati: “Iyi nka ngiye kuyifata neza, cyane ko n’ubwatsi buhari. Najyaga mbutema nkabugurisha ariko nzabugaburira inka yanjye na yo impe buri kimwe cyose. Mu gihe kiri imbere nzaba meze neza n’umuryango wanjye kuko n’abana bazaba banywa amata kandi tubone n’ifumbire.”
Mukabutera Jacqueline worojwe inka, avuga ko we na bagenzi be bishimiye inka bagabiwe ndetse basabira umugisha n’iherezo ryiza uwabagabiye inka.
Mukarubega watangije Umuryango RCEF, avuga ko batekereje koroza abaturage bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka.
Igikorwa bakoze kijyanye no gushyigikira gahunda za Leta nk’Umunyarwandakazi utuye mu mahanga by’umwihariko muri Leta ya New Hampshire muri Zunze ubumwe za Amerika.
Iyo bamaze gufasha umuturage, bamusaba gukora kugeza igihe azaba yishoboye atagisaba andi maboko.

Rongin Ntazinda, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Bugesera, avuga ko abantu bagabiwe inka ari igishoro kinini bahawe kandi ko bakwiye kuzifata neza.
Yagize ati: “Bagomba gufata neza ziriya nka, bakazikunda, bakazitaho kuko ushaka inka aryama nkazo. Ubutumwa bwihariye ni uko inka ari iye, agomba kuyitaho akaba ari igishoro atagomba gutakaza. Byanze bikunze, ahereye kuri iriya nka ni ikimenyetso simusiga yuko atangiye urugendo rw’ubukire abifashijwemo n’inka yahawe.”
Yavuze ko muri gahunda ya Girinka, Akarere ka Bugesera kamaze gutanga inka 23,000 kandi ko buri mwaka abaturage bahabwa inka binyuze muri iyi gahunda.

Umuryango RCEF wishyurira abatishoboye amafaranga y’ishuri
Mukarubega, Umuyobozi wa RCEF, avuga ko bishyurira abana bo mu miryango itishoboye amafaranga y’ishuri. Ashimangira ko bishyurira abana barenga 170 kugira ngo bashobore kwiga.
Ati: “Muri Bugesera tuhafite abana 70, i Kigali tukahagira 108 bose hamwe ni 178. Tubishyurira guhera batangiye kuva hasi kugeza bageze mu mashuri yisumbuye ariko tukaba dufite n’abo twagiye twishyurira muri Kaminuza.”

Tuyambaze Beatha, Umuyobozi wa G.S Kibungo yigwamo n’abana barihirirwa na RCEF, avuga ko RCEF yishyurira abana bagera kuri 70 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bose hamwe bishyurirwa amafaranga y’ishuri angana na 103,000 Frw buri gihembwe.
Agira ati: “Iyi nkunga yafashije by’umwihariko ku bana baturukaga mu miryango itishoboye. Ibyo bikoresho babaha bituma biga neza noneho n’uko gufasha ababyeyi mu kubunganira kubona rya funguro, urumva byafashije ko umwana yiga neza nta kibazo afite, n’umubyeyi akaba azi ko umwana we ajya kwiga nta kibazo.”
RCEF yubakiye amacumbi imiryango 13
Ubuyobozi bwa RCEF buvuga ko bwubakiye inzu imiryango 13 yahoze ituye mu manegeka mu Mujyi wa Kigali. Ku bantu bahuye n’ibiza mu Mujyi wa Kigali harimo imiryango y’abana bafashwaga na RCEF, bituma babubakira amacumbi.
Ati: “Twatangiye biturutse ku biza mu 2019 mu Mujyi wa Kigali, ba bana twafashaga tumenya amakuru yuko bahuye n’ibiza kandi hari inzu zabo zasenyutse. Ni bwo twabwiye abafatanyabikorwa bacu muri Amerika, ni ko gutangira kububakira.”
Avuga ko mu 2021 ari bwo abagenerwabikorwa bimuriwe mu macumbi kandi ngo kugeza ubu baratekanye.
Abaturage bo mu Kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama, RCEF yabagejejeho amazi meza ku bufatanye n’Akarere bituma imidugudu 4 ibona amazi meza.
RCEF irubaka Ibitaro bizuzura bitwaye arenga miliyari
Ubuyobozi bwa RCEF kandi buvuga ko burimo kubaka ibitaro bizuzura bitwaye miliyari 1,1 Frw bikazafasha abaturage b’Akarere ka Bugesera mu kubaha serivise z’ubuvuzi. Mukarubega avuga ko abifashijwemo n’abaterankunga bo mu matorero atandukanye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yatangiye kubaka ibitaro (Polyclinic) mu Murenge wa Ntarama mu rwego rwo korohereza abaturage bakora ingendo ndende bakora bajya ku bitaro bya Nyamata.

Agira ati: “Twabonye iki gice dutuyemo abantu bagenda kugira ngo bagere i Nyamata ahantu hari ivuriro, tubona ni ibintu bigoye ku mu byeyi ukuze, utwite, umuntu ufite umwana warembye, ni bwo twavuze ngo ni byiza yuko twazana ivuriro.”
Ibitaro brimo kubakwa biragana ku musozo bikaba bimaze gutwara miliyoni 600 Frw, kugira ngo birangire kubakwa harasabwa nibura miliyoni 500 z’amafaranga y’u rwanda. Akaba atanga icyizere ko ibi bitaro bizuzura umwaka utaha wa 2027.
Akangurira Abanyarwanda batuye hanze gukunda Igihugu no kugikorera kuko ngo iyo ukunda Igihugu ntacyo utagikorera. Ati: “Ikindi ni uko twaba ijwi ry’igihugu. Ni uko natangiye ibi bikorwa kuko nabonaga nkwiriye kugira umumaro ku gihugu cyambyaye kandi mfitemo amateka.
Ni ibintu by’ingenzi kandi ni ibintu nakangurira buri wese ndetse si n’ababa hanze gusa, n’Abanyarwanda mu gihugu dukwiriye gufashanya kugira ngo turusheho gukomeza kwiteza imbere.”
Ibitaro bizaba bigizwe n’ibyumba 10 byo gusuzumiramo abarwayi, hazaba hari abaganga b’amenyo, serivisi zita ku babyeyi, iz’abana ndetse n’izindi zizatandukanye.
Mark, Umunyamerika ufite itorero ayoboye muri Amerika, ashishikariza abanyamahanga n’Abanyarwanda kuza kureba u Rwanda.


























Amafoto: Olivier Tuyisenge