Bull Dogg yatangaje ko biyemeje gutezimbere Hip Hop nk’izindi njyana
Imyidagaduro

Bull Dogg yatangaje ko biyemeje gutezimbere Hip Hop nk’izindi njyana

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

December 22, 2025

Umuraperi uri mu beza kandi bakunzwe u Rwanda rufite Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi nka Bull Dogg, yatangaje ko nk’abaraperi biyemeje gushyira hamwe bagatuma injyana ya Hip Hop ikundwa nk’izindi njyana.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025, ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’igitaramo icyumba cya Rap igeze.

Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri kandi kikaba kigiye kujya kiba ngarukamwaka nk’uko byatangajwe na Bull Dog wafatanyije na Riderman gutegura icyumba cya Rap cyaherukaga kuba mu mpera 2024.

Yagize ati: “Hip Hop yakunzwe gushyirwa ku ruhande cyane ugereranyijwe n’izindi njyana, ariko twese hamwe n’aba bahungu bose n’abakobwa turikumwe, dufite umugambi umwe wo kuzamura injyana mu buryo bwose bushoboka kandi igatera imbere ikaba na yo mu njyana Abanyarwanda bumva ko ifatika.”

Akomeza asaba itangazamakuru kubafasha kuko bifuza ko icyumba cya Rap cyazaba ngaruka mwaka bakagenda baguka ariko kandi bakeneye amaboko y’ababafasha kumenyekanisha icyo gitaramo.

Ati: “Dukeneye ubufatanye bumeze nk’umuganda, twifuza ko cyajya kiba buri mwaka ku buryo n’abandi bajya babona urubuga rwo kugaragarizaho impano zabo, ntimutekereze ko ari agatsiko twakoze kacu twenyine oya, hazagenda haboneka andi mahirwe n’abandi bahanzi bagende bahabwa urubuga. 

Abaraperi ni abahanga kandi byumvikanira mu ngoma (Indirimbo) zabo.”

Uretse Riderman na Bull Dog bari mu batangije Icyumba cya Rap hazataramamo abandi baraperi barimo Young Grace, Keny K- Short, P-Fla, Dany Nanone, Bruce the 1st, Fire Man, Jay C n’abandi bose bagaragaje ko biteguye gutaramira abakunzi ba Hip Hop.

Biteganyijwe ko Icyumba cya Rap kizaba tariki 26 Ukuboza 2025, muri Zaria Caurt kikazaba kibaye ku nshuro ya kabiri kuko inshuro ya mbere cyabaye tariki 27 Ukuboza 2024, abakitabiriye bagataha bagifite inyota.

Young Grace, P-Fla Bull Dog n’abandi baraperi bari mu bazatarama mu cyumba cya Rap

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA