Bumbogo: Ibiti birenga 6 000 byatewe byitezweho kurengera ibidukikije
Ubukungu

Bumbogo: Ibiti birenga 6 000 byatewe byitezweho kurengera ibidukikije

KAYITARE JEAN PAUL

October 26, 2025

Abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo bavuga ko ibiti 6 223 bateye bizafasha mu kurengera ibidukikije biturutse ku mwuka mwiza bitanga.

Babivuze ku wa Gatandatu mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2025, aho bateye ibiti bakanasana umuhanda ureshya na kilometero 1.9, unashyirwamo laterite.

Ntabareshya Damascène wo mu Kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Bumbogo yabwiye Imvaho Nshya ko gutera ibiti babifata nko kurengera ubuzima bwabo.

Yagize ati: “Ibiti twateye bizadufasha gukomeza kugira umwuka mwiza. Urareba hano haratuwe cyane kandi n’abahatuye bafite ibinyabiziga, ibi biti bizafata wa mwuka mubi uvuburwa n’ibinyabiziga noneho biduhe umwuka mwiza.”

Ibi abihuriraho na Mukandamage na Bihozogara bo mu Kagari ka Nkuzuzu, bavuga ko gutera ibiti no kugira uruhare mu kwikorera umuhanda biri mu bifasha kurengera ibidukikije ariko bikanabazanira iterambere.

Bernadette Mukandamage yagize ati: “Uyu muhanda twakoze uretse kuba ari igikorwa remezo dushoboye kugiramo uruhare ariko ni no kurengera ibidukikije.

Amazi yajyaga asenya umuhanda bigatuma habaho isuri muri iyi misozi, ubu ntibizongera noneho kuba twanateye ibiti ni akarusho.”

Alice Singanire, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Bumbogo, yavuze ko mu Murenge wose wa Bumbogo hatewe ibiti 6 223, hasanwa umuhanda wa kilometero 1.9 kandi uranatsindagirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Bumbogo, Jean de Dieu Ndayisabye, yasabye abaturage ba Bumbogo gukomeza kubungabunga ibiti byatewe no kubirinda.

U Rwanda rufite gahunda ko mu 2030 ruzaba rumaze kugabanya imyuka ihumanya ikirere ingana na 38%, gutera ibiti bikaba mu bikorwa bya mbere bizarufasha kwesa uwo muhigo kuko bigabanya imyuka yanduye yoherezwa mu kirere.

Biteganyijwe ko mu Rwanda hazaterwa ibiti miliyoni 100 bitarenze mu 2027 n’ibindi by’imbuto ziribwa birenga miliyoni 6.4 haherewe mu Turere 11 bikenewemo cyane.

Inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage ba Bumbogo mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2025
Abaturage bisaniye umuhanda ureshya na kilometero 1.9 kandi uranatsindagirwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Bumbogo, Jean de Dieu Ndayisabye, yasabye abaturage ba Bumbogo gukomeza kubungabunga ibiti no kurengera ibidukikije

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA