Myugariro Buregeya Prince wakiniraga AS Kigali, yerekeje muri Nairobi United FC yo muri Kenya asinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu myugariro w’imyaka 25 yari amaze umwaka umwe muri AS Kigali yagezemo avuye muri APR FC yamazemo imyaka irindwi.
Nairobi United FC yazamutse mu cyiciro cya mbere mu 2024 ndetse yegukana igikombe cya Mozzabet Cup itsinze ku mukino wa nyuma Gor Mahia ibitego 2–1.
Iyi kipe izakina CAF Confederation Cup ya 2025/26 aho mu Ijonjora rya mbere izakina na NEC yo muri Uganda.