Myugariro Buregeya Prince uheruka gutandukana na APR FC, yerekeje mu Ikipe ya Al-Nasiriya yo mu cyiciro cya kabiri muri Iraq asinya amasezerano y’umwaka umwe.
Iyi kipe yashinzwe mu 1961, yasoje umwaka w’imikino ushize iri ku mwanya wa kane mu itsinda rya kabiri ry’iyi Shampiyona yo ku rwego rwa kabiri muri Iraq.
Buregeya nta kipe yari afite kuva muri Kamena ubwo yatandukanaga na APR FC yari amazemo imyaka irindwi.
Uwo musore yakinnye imikino 30 yose mu mwaka w’imikino wa 2018/2019.
Mu mwaka ushize w’imikino nta mwanya uhagije wo gukina yabonye bituma asaba ubuyobozi bwa APR FC ko bwamureka akajya aho azabona umwanya wo gukina, na yo iramwemerera.
Mu myaka irindwi yamaze muri APR FC yatwaranye na yo ibikombe 6 bya shampiyona ni mu gihe nta gikombe cy’Amahoro yabashije kwegukana.