Burera: Abagabo babiri bafatanywe ihene ebyiri
Ubutabera

Burera: Abagabo babiri bafatanywe ihene ebyiri

NGABOYABAHIZI PROTAIS

August 9, 2025

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Cyaka mu Karere ka Burea ivuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025, ku bufatanye n’abaturage bafatiye mu cyuho abagabo babiri bari bibye ihene ebyiri z’umuturage.

Abo bagabo batekereje iki gikorwa bitwikiriye imvura nyinshi yaguye muri iri joro, binjira mu rugo rwa Hategekimana Gerard, bica urugi rw’igikoni, biba ihene zararagamo barazitwara.

Abo bagabo baje guhura n’abaturage, babaza aho bajyana izo hene muri urwo rukerera, ni ko kugira amakenga bahamagara Polisi ko hari abantu babonye bafite ihene bakeka ko ari abajura.

Umwe mu baturage yagize ati: “N’ubundi aba bagabo twabakekaga, ariko noneho twabyemeye ari uko  tubafatiye mu muhanda bombi bakurura ihene buri wese imwe twahise tumenyesha inzego bahita bafatwa twifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo”

Uwari wibwe yabyutse asanga urugi rwaho zararaga rurangaye, ni ko gutangira gushakisha, ariko abwirwa ko hari ihene bikekwa ko zibwe, agezeyo asanga ni ize.

Yagize ati: ” Nari nahebye ariko aho abaturage bampaye amakuru ko hari ihene bafashe mpageze nsanga ni izanjye ndashimira aba baturage batanze amakuru”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi nawe ashimangira koko ko ayo makuru ariyo ko byagezweho ku bufatanye n’abaturage ngo akaba ari n’aho ahera abashimira abizeza ko nta cyahungabanya umutekano bareba.

Yagize ati: “Dushimira abaturage uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha, kuko igihe cyose bagize amakenga bahamagara Polisi kugira ngo ikurikirane. No kugira ngo aba bafatwe ni uruhare rw’abaturage bamenye ingaruka z’icyaha.”

Yakomeje agira ati: “Ibikorwa by’ubujura bwaba ubukorerwa mu ngo, amatungo, mu murima n’ahandi bugomba kurwanywa bugacika kandi byashoboka igihe cyose dukorana neza n’abaturage baduha amakuru kandi ku gihe.”

IP Ngirabakunzi avuga ko Polisi iburira buri wese wishora mu byaha byaba iby’ubujura n’ibindi ko atazihanganirwa kandi amategeko ahari kugira ngo amugenere ikimukwiye.

Ati: “Icyo dusaba abaturage ni ubufatanye na Polisi kandi bakirinda ibyaha kuko bigira ingaruka. Mu bihe bitandukanye byagiye bigaragara ko hari abiba amatungo bakajya kuyabaga bakagurisha inyama cyangwa bakayagurisha n’abayabaga kuko akenshi ntawiba itungo ajya korora.”

Abo bakekwaho ubu bujura bw’amatungo, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika, kugira ngo bakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Aba bagabo babiribafatanywe ihene bibye

TANGA IGITECYEREZO

  • lg
    August 10, 2025 at 11:38 am Musubize

    Kuki izi ngegera muzigirira ibanga muhisha isura yazo aho kuterekana neza ngo abantu bazimenye bajye bazirinda

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA