Abaturage bo mu Karere ka Burera, cyane cyane abaturiye umupaka wa Cyanika na Kagogo, bavuka ko bazatora Kagame Paul wabarinze gukurwa amanyo hakoreshejwe ibyuma bifunga imisumari y’amagare bizwi nk’amapensi, kuri ubu akaba yarabubakiye amavuriro.
Aba baturage bavuga ko iyo bafatwaga n’amenyo bahitaga birukira muri Uganda mu Karere ka Kisoro hegeranye n’ u Rwanda, bacibwaga amafaranga menshi kandi bikabagiraho ingaruka.
Mukankubito Seraphine w’imyaka 51, avuga ko bari bazi ko magendu ari ho bakura amenyo byihuse kandi ko buri ryinyo ryakuryaga byanga bikunda ryagombaga kuvamo.
Gusa kuva aho Kagame Paul abohoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize, babonye amavuriro hafi ngo ari na yo mpamvu bazamutora 100%.
Yagize ati: “Ubu ntitukijya kwikuza amenyo muri Uganda, kuko byose Kagame yabihaye umurongo, hano ku mupaka hafi hari ikigo nderabuzima, amavuriro aciriritse ni menshi. Ariko reka nkomoze uburyo bukomeye yatubohoyemo nkatwe twajyaga kwivuriza amenyo muri ba magendu bo muri Uganda, akagukura iryinyo akorersheje ipensi hakaba ubwo iryinyo ariturikije rigacikirayo bikaba byaguhitana. Ariko ubu twikuriza hano hafi mu Rwanda”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko nubwo babakuraga amenyo bakoreshaga igikoresho kimwe kandi nta kinya.
Yagize ati: “Kagame yaduhaye ubuzima ni ukuri. Tekereza umuntu kugukuza amenyo icyuma cyagenewe gufunga ibindi. Hari n’ubwo bakurimbaguragamo amenyo bagasiga irirwaye, njye nzi umuntu bakuriye amenyo i Kisoro akomeza kubyimba imisaya bimukurizamo gupfa.”
Yakomeje agira ati: “Nyamara hano mu gihugu Kagame Paul ayobora nta mugaga ukura iryinyo nta kinya, kandi icyiza amenyo yose twamenye ko adakurwamo kuko barayahoma ugakomeza ubuzima.”
Ndayambaje Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Kagogo, avuga ko uretse no kuba barakurwaga amenyo bamwe bakaba bahasiga ubuzima, hari n’ubwo bagurishwaga imiti yapfuye ngo baragabanya ububyimbe n’ububare bw’amenyo.
Yagize ati: “Icyo dushimira Paul Kagame kandi twizeza ko tuzamutora ni uko kuri we yaciye akajagari muri serivisi z’ubuzima. Tekereza ko muri Uganda twaguraga imiti mu maduka, imwe yabaga yarapfuye ubwo iryinyo wari ugamije kwivuza rikaguhitana ukanahomba amafaranga. Ikindi ni uko na hano cyane amaduka yo ku mupaka muri Cyanika na hano mu cyaro natwe hari abacuruzaga magendu y’imiti, abandi batera inshinge uko bishakiye, ibi Kagame yarabyanze ubu turi kuri gahunda nziza.”
Ikindi abaturage bo muri Burera bashima ni uko kuri ubu iyo bafashwe n’amenyo bayivuriza kuri mitiweli, bituma bizigamira amafaranga mu gihe muri Uganda iryinyo barikuriraga 8000.
Kuba aba baturage bavuga ko bazashimira Kagame bamutora kubera imiyoborere ye myiza yabahinduriye ubuzima ku bijyanye na serivisi zo kwivuza bishimangirwa n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile.
Yagize ati: “Iyo usubiye mu mateka y’Akarere ka Burera ku bijyanye na serivise zo kwivuza, usanga rwose kari karasigaye inyuma kuko nta mavuriro yari ahari. Bamwe bivurizaga mu Bitaro bya Ruhengeri abandi bakajya za Bungwe. Kubera ingendo rero bamwe nk’uko bakubwiye bajyaga muri ba Magendu Uganda, imiyoborere ya Paul Kagame rero yatumye ubu nta muntu ukirembera mu rugo kubera ubwisungane n’amavuriro menshi yashyize ku mipaka, ni igikorwa twishimira kandi umubare w’abivuriza muri Uganda ntukibaho.”
Kugeza ubu Akarere ka Burera gafite amasvuriro 58 atanga serivisi zisanzwe. Kuri ayo Mavuriro yo ku rwego rw’Akagari hiyongeraho Ibigo Nderabuzima 19 n’Ibitaro bya Butaro.