Abaturage bo mu Murenge wa Rugengabali, Akarere ka Burera, bavuga ko bategereje ingurane z’imitungo yabo yangijwe ubwo hakorwaga umuyoboro w’amazi wa Nyirantarengwa izi ngurane nk’uko babyivugira ngo bazitegereje igihe cy’imyaka 2, ariko amaso yaheze mu kirere.
Umuyoboro w’amazi wa Nyirantarengwa unyura mu Murenge wa Rugengabali, mu Tugari twa Mucaca, Rukandabyuma, Nyanamo na Kiribata, abaturage bavuga ko bangirijwe imyaka n’ibindi, ba kaba ari ho bahera basaba ko bakwishyurwa ibyangijwe.
Bakomeza basobanura ko mbere mbere yo gutangira ibikorwa babariwe, ndetse bakizezwa kwishyurwa, ariko ngo barahebye, gusa ngo hari abandi bamwe muri bagenzi babo bishyuwe.
Uwahawe izina rya Mukankundiye Marita wo mu Kagari ka Rukandabyuma, avuga ko yangirijwe imyaka ye n’ibiti by’imbuto ariko ngo nta kintu ubuyobozi bumubwira kandi bwaraje kumubarira imitungo, gusa ngo ntiyibaza impamvu bagenzi be badikanyije bishyuwe we amaso agahera mu kirere.
Yagize ati: “Ubwo bakoraga uyu muyoboro wa Nyirantarengwa banyangirije umurima w’ibishyimbo, ibirayi, bandanduriye ibiti by’Avoka 4, ishyamba ryanjye na ryo baranduye ibishyitsi 12, baraje barambarira imyaka irirenze ari ibiri batanyishyura kandi urabona ko ibikorwa byo kubaka umuyoboro biri hafi yo kurangira ubuse bazanyishyura ryari? Ibi binteza igihombo kuko hari abo nasabye inguzanyo mu baturanyi abana bagiye kwiga nizeye ko nzabishyura ayo akarere kazampa nk’ingurane none dore byanze.”
Undi wahawe izina Nzitonda Elise we avuga ko hari uwabahaye amakuru ko amafaranga yageze ku Karere ariko ngo bakaba bibaza impamvu badahabwa ingurane yabo.
Yagize ati: “Hari amakuru atugerako miliyoni zisaga 27, ari kuri konti y’Akarere ka Burera atanzwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo, kuri ubu rero twibaza impamvu batayaduha, twabajije ubuyobozi bw’Akarere aho bipfira, ndetse twarananditse twishyuza ariko muri byose nta gisubizo, ibi bintu bitugiraho ingaruka ku mihigo yacu kuko niba nari navuze ko nzaguramo ibikoresho byo kubaka ibiciro byarazamutse”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, avuga ko kugeza ubu amafaranga y’ingurane y’ibyangijwe n’umuyoboro w’amazi wa Nyirantarengwa, bazayahabwa kuko n’ubuyobozi bw’Akarere ngo burayategereje.
Yagize ati: “Turacyakurikirana ingurane z’abaturage bangirijwe imitungo n’umuyoboro w’ahanyujijwe amazi, gusa iki kibazo nanone natwe twakigejeje ku nzego bireba, umunsi amafaranga yabonetse azashyirwa ku makonti yabo, n’aho abavuga ko hari amafaranga yageze ku Karere ubuyobozi bwanga kuyarekura ni ibihuha, kuko nta mpamvu yo guherana ingurane y’umuturage.”
Uwo muyoboro w’amazi wa Nyirantarengwa urimo kubakwa ku bufatanye bwa LODA n’abandi bafatanyabikorwa, ukazuzura utwaye agera kuri 311 123 413 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba ufite ibilometero 38,162, abaturage bavuga ko bangirijwe imitungo yabo basaga 120.