Burera: Abantu 12 bakekwaho kwiba amatungo y’abaturage
umutekano

Burera: Abantu 12 bakekwaho kwiba amatungo y’abaturage

NGABOYABAHIZI PROTAIS

January 7, 2026

Mu Mirenge ya Kinoni na Gahunga y’Akarere ka Burera, hafashwe abantu 12 bakekwaho kuzengereza abaturage babiba amatungo by’umwihariko mu bihe by’Iminsi Mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Aborozi bo muri ako Karere bashimira Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zafatanyije ngo abakekwaho ubujura bw’amatungo batabwe muri yombi.

Bamwe muri abo borozi basubijwe amatungo yabo, bavuga ko bari baramaze kuyaheba bibwira ko batazongera kuyabona ukundi.

Munyarugerero Faustin, utuye mu Mudugudu wa Cyanya mu Kagali ka Nkumba, ni umwe mu basubijwe inka yari yibwe igafatirwa mu Murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze. Avuga ko yari yaracitse intege, yibwira ko atazongera kuyibona.

Yagize ati: “Narabyutse mu gitondo ngiye kureba inka yanjye nsanga bayitwaye. Nahise menyesha ubuyobozi, nyuma y’igihe gito bambwira ko bayibonye ndetse ko n’abari bayibye bafashwe bajyanwa kuri Polisi. Naranezerewe cyane kuko nari naramaze kwiheba.”

Ukwitegetse Esperence, utuye mu Mudugudu wa Kivugizi, Akagali ka Ntaruka, na we ashimira Inzego z’Umutekano zamugaruriye inka yibwe igafatirwa mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze.

Yagize ati: “Nyuma yo kwibwa inka yanjye, narashobewe cyane numva nta cyizere gisigaye. Ariko namenyesheje ubuyobozi, bahita bihutira kuyishaka. Igihe bambwiraga ko yabonetse ngasubizwa naranezerewe cyane kuko nari narayisezeyeho.”

Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abantu kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano birimo n’ubujura, inasaba abaturage kwihutira gutanga amakuru igihe cyose hagaragaye ibikorwa bikekwa, kugira ngo bikumirwe hakiri kare kandi ababigiramo uruhare bafatwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yijeje abaturage ko Polisi iri maso kandi itazihanganira umuntu uwo ari we wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano, by’umwihariko ubujura bw’amatungo.

Yagize ati: “Ku bufatanye n’abaturage, twafashe abakekwaho ubujura bw’amatungo, kandi hari n’amatungo yagarujwe ashyikirizwa ba nyirayo. Aba bafashwe barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo babazwe uruhare rwabo muri ibyo bikorwa bibi.”

Yakomeje ashimangira ko ubufatanye hagati ya Polisi, izindi nzego n’abaturage ari ingenzi cyane mu gukumira no kurwanya ibyaha, kandi ko ubu bufatanye bukomeje gutanga umusaruro ushimishije.

Polisi y’u Rwanda ikomeza kuburira abishora mu byaha ibasaba kubireka mbere y’uko bafatwa, ikanaha amahirwe abagaragaza ubushake bwo kwivugurura no guhinduka, kugira ngo babe abaturage beza bagira uruhare mu iterambere n’umutekano by’Igihugu.

Abaturage na bo basabwa gukomeza kuba maso, bakirinda kwihererana ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano, ndetse bakihutira gutanga amakuru igihe cyose hagaragaye igihungabanya ituze aho batuye.

Munyarugero Faustin yishimira ko yagarujwe inka ye ifatiwe mu kandi Karere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA