Burera: Abanyonzi bigize ba ntibindeba ku kwirinda gutwara banyoye
Imibereho

Burera: Abanyonzi bigize ba ntibindeba ku kwirinda gutwara banyoye

NGABOYABAHIZI PROTAIS

September 18, 2025

Nubwo Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abanyonzi bo mu Karere ka Burera kwirinda gutwara basinze, hari bamwe mu banyonzi bakigaragaza imyumvire ikiri hasi kuri iki kibazo, batanga impamvu zigaragaza ko batabifata nk’ikibazo gikomeye.

Bamwe muri aba banyonzi bavuga ko Polisi ibahohotera iyo ije kubakoraho igenzura nk’abatwara ibinyabiziga (ibyo bita guhuhishamo) ngo barebe ko baba banyoye, bakavuga ko ari ihohoterwa bakorerwa ngo kuko gutwara wanyoye ikigage nta kibazo.

Uwahawe izina rya Habimana Jean Marie, nk’umwe mu banyonzi bakorera muri santere y’ubucuruzi ya Kidaho, avuga ko kunywa inzoga mbere yo gufata igare atabibona nk’ikibazo gikomeye.

Yagize ati: “Hari igihe umuntu aba afite inyota, akanywa iki gikombe kimwe cy’ikigage akumva aruhutse, sinibaza ko byagira icyo bitwara cyane. Rimwe na rimwe n’iyo twanywa tugakomeza akazi nta ngaruka nyinshi tubibonamo nka njye ntwaye igare mu gihe cy’imyaka 8.”

Yongeraho ati: “Ntabwo nari nakora impanuka ngo nanyoye, Polisi rero usanga hano itubangamiye natwe ikaduhuhishamo, nta bwo turabyumva neza, ukuntu umuntu Polisi ivuga ngo yasinze ikamwambura igare ubundi ikamujyana mu kigo mbonezabupfura (transit center) ukamarayo ukwezi kumwe abiri se …”

Undi munyonzi wahawe izina rya Nsabimana Erasto na we yunze mu rya mugenzi we, agaragaza ko kunywa bidakwiye gufatwa nk’ikibazo gikomeye.

Yagize ati: “Iyo wanyoye gake njye numva nta kibazo, icupa rimwe se ry’urwagwa ritwaye iki. Ikibazo ni abanywa byinshi bakaba bananirwa kugendera ku magare, Polisi nikomeze ikore igenzura ku batwara ibinyabiziga bifite moteri n’aho ku banyonzi numva nta kibazo, ntabwo twari twumva neza aho ibi bintu biganisha.”

Nyamara bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko iki kibazo gikwiye gufatirwa ingamba zikomeye kuko bamwe mu banyonzi bagiye babihuriramo n’ingaruka bakagwa mu miferege (ligore) bakavunagurika, abandi bagapfa, bagakora impanuka batwaye abagenzi, bagapfa biturutse ku businzi bw’abanyonzi.

Mukandayisenga Claudine yagize ati: “Nigeze gutwarwa n’umunyonzi wari wanyoye inzoga, mu nzira akagenda atwaye igare adandabirana, yuzuye umuhanda, birangira antuye hasi ndakomereka. Ubu ni bwo namenye ko kwicara ku igare ry’umuntu wasinze ari nko kwishyira mu kaga.”

Kaberuka Jean Damascene wo mu Murenge wa Rugarama muri Burera na we avuga ko bikwiriye kwamaganwa n’ubuyobozi kuko ari ihohoterwa rikorerwa abaturage mu gihe bareka  bamwe mu banyonzi gukomeza gutwara amagare basinze

Yagize ati: “Umuntu utwarwa n’umunyonzi wasinze aba ari kwangiza ubuzima bwe ndetse n’ubw’abandi. Iyo mpanuka ibaye, ingaruka zigera kuri benshi, ikibazo n’amagare nta bwishingizi agira, njye numva iki kibazo ndetse Polisi idakwiye kukijenjekera igakora ubukangurambaga, gusa inzita iracyari ndende kuko nta munyonzi utanywa mu gihe ari mu kazi uko nababonye”.”

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ivuga ko amategeko asobanutse neza ku bijyanye no gutwara ikinyabiziga icyo ari cyo cyose ku muntu wasinze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace yagize ati: “Uko byagenda kose gutwara ikinyabiziga wasinze birabujijwe. Nta muntu igipimo kirenganya; gifata umuntu wese wanyoye, kandi iyo ngano ya alukolol iri ku gipimo cya 0.8, ntabwo rero bapima ubwoko bw’inzoga ngo wanyoye urwagwa cyangwa se ibindi ahubwo hapimwa ingano ya alukolo gusa.”

Yongeyeho ko Polisi izakomeza ibikorwa byo kwigisha no kugenzura abanyonzi n’abandi batwara ibinyabiziga, kugira ngo hirindwe impanuka zishobora guterwa no gutwara wasinze, kandi ko igikorwa cy’ubukangurambaga kugeza ubu mu Turere twose tw’Intara y’Amajyaruguru kirimo gukorwa.

Mu Rwanda, umuntu utwaye ikinyabiziga yasinze ahanishwa n’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 116 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utwaye ikinyabiziga ari umusinzi cyangwa yanyweye ibiyobyabwenge bihindura imitekerereze, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500,000 Frw) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.”

Bamwe mu banyonzi bikorera inzoga, bakanazinywa bagasinda
Abanyonzi iyo bamaze gusinda bagenda badandabirana mu nzira

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA