Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Burera bagaragaje agahinda batewe n’ibikorwa bibi by’ingabo zari iza Leta ya Juvénal Habyarimana – FAR, zatangiye kubahohotera no kubica guhera mu 1990. Babigarutseho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku rwibutso rw’abazize Jenoside rwa Rugarama.
Bavuga ko aho izi ngabo zari zikwiye kurwanya uwo zari zihanganye na we ku rugamba ari we RPA- Inkotanyi muri icyo gihe, ahubwo zahitagamo kwibasira abaturage b’inzirakarengane, cyane cyane Abatutsi, zibita ibyitso, zikabica, zikabasahura ndetse zikababuza uburenganzira bwo kwiga no gukora ngo biteze imbere.
Nsanzimana Ildephonse wo mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Gasiza, yatanze ubuhamya bw’uko yahigwaga we n’umuryango we kugera n’ubwo bamusangaga ku ishuri ndetse bakamutegera no mu nzira haba kuva no kujya kwiga. Yagize ati: “Nari nkiri umunyeshuri ariko abasirikare ba FAR bazaga ku ishuri bakanshaka bavuga ko ndi icyitso njye n’ababyeyi banjye. Byageze aho mbona ubuzima bwanjye buri mu kaga, mpitamo kuva mu ishuri. Byari ubuzima bwo kwiruka uhunga buri munsi, nta mutekano na mba.”
Undi muturage na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wo mu Murenge wa Rugarama; yagaragaje ubugome bw’izo ngabo, avuga ko hari umusirikare w’umumajoro bari barahimbye Major Gafuni, ngo yari azwiho kwica Abatutsi akoresheje ifuni Yagize ati: “Hari Major bise Gafuni, kubera ko yicishaga ifuni. Yari umusirikare utarifuzaga kubona isura y’Umututsi mu maso, yaricaga cyane mbese iyo wamugeraga imbere wabaga uzi ko utagaruka yicishaga ifuni.”
Abo baturage bavuga ko babayeho mu buzima bubi cyane, aho kwitwa Umututsi byari bihagije ngo umuntu abe umwanzi w’igihugu. Bavuga ko bashinjwaga kuba bafitanye isano na FPR, bigatuma bicwa urubozo bazira ubusa. Gusa bavuga ko bagize agahenge mu 1992, ubwo ingabo za FPR zagabaga igitero cyo kubohora agace kari kegereye icyahoze ari Komini Kidaho, bikabaha umutekano ugereranyije n’uwo bari basanzwe babamo.
Bavuga ko bashimira cyane RPA – Inkotanyi, kuko zababohoye ndetse zigahagarika ubwicanyi bwakorwaga n’ingabo za FAR. Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yavuze ko ingabo za RPA zagize uruhare rukomeye mu kubohora Abanyarwanda.
Yagize: “Turashimira ingabo zahagaritse Jenoside, zigatabara Abatutsi bicwaga bazira ubusa, ndetse zikabohora Abanyarwanda bose muri rusange. Turasaba abarokotse Jenoside gukomeza kwibuka ariko baniyubaka, bagaharanira iterambere, ikindi mbashimira ko bataheranwe n’agahinda bakaba bagerageza kwiteza imbere, mbashimira kandi ko batanze imbabazi ku babahemukiye.”
Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Rugarama aharuhukiye imibiri isaga 15 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Biteganyijwe kandi ko mu minsi iri imbere hazashyingurwamo indi mibiri 2 yabonetse yajugunywe hirya no hino ku misozi, kugira ngo ihabwe icyubahiro gikwiye.
