Burera: Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe heza barasaba n’amamasambu
Imibereho

Burera: Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe heza barasaba n’amamasambu

NGABOYABAHIZI PROTAIS

October 19, 2025

Bamwe mu basigajwe inyuma y’amateka bo mu Murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, batewe impungenge n’ahazaza habo mu gihe batujwe heza ariko bakaba badafitew amasambu bahingamo ngo na bo biteze imbere.

Bavuga ko kutagira aho bahinga bituma bahora mu bwigunge nta cyerekezo cy’iterambere, bagasaba ubuyobozi kubashakira aho biharika kugira ngo batazakomeza kuba umutwaro ku gihugu.

Imiryango igera ku munani  yo mu Mudugudu wa Kidaho ni yo ivuga ko nubwo yubakiwe igatuzwa heza, ibayeho mu buryo bubi kubera kubura icyo barya ndetse no kuba inzu bubakiwe na zo zigenda zisaza.

Bigirimana w’imyaka 71, avuga ko ikibazo cyatangiye kuva mu gihe cya Repubulika ya kabiri ubwo bakurwaga mu masambu yabo.

Yagize ati: “Tumaze imyaka myinshi mu bukene bukabije. Turi bamwe mu bakuwe mu mashyamba yegereye Ibirunga mu rwego rwo kuduhindurira imibereho, ariko kugeza ubu nta masambu tugira yo guhingamo ku buryo kubona amafunguro no kunoza imirire bitugora, gusa twishimira ko twakuwe muri nyakatsi.”

Bizimana, undi muturage, yongeraho ko ubukene bw’akarande bubatera kumvikana nabi mu bantu kubera kubura ibitekerezo by’iterambere.

Yagize ati: “Umuntu utagira aho ahinga, utagira akazi n’icyo kurya, ntashobora kugira ibitekerezo byiza. Baduha akato ngo turananiranye ariko ikibazo nyacyo ni ubukene buva ku kubura ubutaka kuko dushoboye guhinga.”

Nyirandunduri w’imyaka 69, na we avuga ko ubuzima bwabo bwasubiye inyuma cyane nyuma yo kwimurwa aho bari batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’ibirunga.

Yagize ati: “Twishimiye inzu z’amabati batwubakiye. Ubu dusigaye twirebera izi nzu z’amabati gusa, ariko nta cyo kurya dufite. Nta n’umwe muri twe waba afite ibilo bitatu by’ibishyimbo mu nzu, uwaduha aho guhinga byadufasha.”

Uwimbabazi Françoise asaba ko ubuyobozi bwatekereza ku hazaza h’abana babo, ati: “Njye nakuriye mu buzima bwo guca inshuro. Ubu ndibaza niba n’abana bacu bazakomeza kubaho batagira aho bahinga. Leta nibitekerezeho ituvane mu buzima bwo gusabiriza.”

Ndayahandi Théodore, umwe mu baturanyi babo, na we agaragaza ko ikibazo cy’ubutaka ari nyirabayazana y’ibibazo byose aba baturage bahura na byo.

Yagize ati: “Abasigajwe inyuma n’amateka ntibashobora gutera imbere batagira aho bahinga. Iyo babonye ikiraka, bahembwa amafaranga make adahagije n’ayo kugura indyo yuzuye. Bakwiye guhabwa ubutaka cyangwa kwinjizwa mu makoperative abaha amahirwe yo kwiteza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline, avuga ko iki kibazo atakizi kuko hari aho babahaye ngo bahinge.

Yagize ati: “Abasigajwe inyuma n’amateka bo muri Cyanika kimwe n’abandi bo mu Karere ka Burera bubakiwe inzu, ndetse bagenerwa n’ubutaka bahingamo rusange mu buryo bw’amakoperative. Birashoboka ko yenda batahahinga bigatuma bamwe bahitamo gusabiriza. Iki kibazo ngiye kucyitaho mbasure kandi nkakomeza no kubakangurira gukora.”

Kugeza ubu, mu Murenge wa Cyanika habarurwa imiryango igera kuri 15 y’Abasigajwe inyuma n’amateka, benshi muri bo babayeho mu buzima bwo guca inshuro no gusabiriza.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA