Burera: Afungiwe guhinga urumogi aruvanga n’imyaka
Amakuru

Burera: Afungiwe guhinga urumogi aruvanga n’imyaka

NGABOYABAHIZI PROTAIS

October 15, 2025

Umugabo wo mu Karere ka Burera yafatiwe mu cyuho afite umurima yahinzemo ibiti 17 by’urumogi yavanze n’imyaka y’ibishyimbo, mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusarabuye muri ako Karere.

Uwo mugabo yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.  

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ifatwa ry’uwo mugabo ryahereye ku makuru yatanzwe n’abaturage.

IP. Ngirabakunzi yagize ati: “Amakuru tuyabona ku bufatanye n’abaturage, ni yo mpamvu dukomeza kubashimira. Ariko tunibutsa abishora mu byaha, cyane cyane ibirebana n’ibiyobyabwenge, kubireka kuko nibatabireka bazafatwa kandi babibazwe n’amategeko.”

IP Ngirabakunzi yongeye gushimangira ko uko abaturage bafasha inzego z’umutekano gutanga amakuru, ari ko kurwanya ibyaha bitandukanye birushaho gutanga umusaruro.

IP Ngirabakunzi yagize ati : “Icyiza kurenza ibindi ni ukwirinda ibyaha no gutanga amakuru ku gihe. Nshimira abafatanyabikorwa bacu bose kuko akazi bakora gatuma ituze n’umutekano bihora bisesuye,”

Uwafashwe kuri ubu ari sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rusarabuye bavuga ko batunguwe no kumva ko hari abantu bagifite amayeri yo guhinga urumogi baruvanze n’imyaka.

Mukamana (wahawe izina), umwe mu batuye hafi y’aho uyu murima uri, yagize ati: “Twese dutunguwe no kubona hari abantu batarumva ububi bw’ibiyobyabwenge. Urumogi rwangiza ubuzima kandi rutuma urubyiruko rwangirika. Polisi ikomeze gukurikirana abacyihisha baruhinga rwihishwa, kuko barimo kwangiza ejo hazaza h’abana bacu.”

Undi muturage wo muri ako gace, yagize ati: “Hari bamwe bafite amayeri yo guhinga urumogi baruvanze n’ibishyimbo cyangwa ibigori kugira ngo rutagaragara. Turasaba inzego z’umutekano gukaza ubugenzuzi, kandi abaturanyi bakomeze gutanga amakuru kugira ngo abo bantu bafatwe. Turashimira Polisi ikomeje ku rwanya ibi bikorwa bitemewe.”

Ingingo ya 263 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange (Itangwa n’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018) ivuga ko umuntu uhinga, ugurisha, utunda, utanga cyangwa ukoresha ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka 20 kugeza kuri burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’uburemere bw’ikosa ryakozwe.

Uyu mugabo yari yarahinze ibiti 17 by’urumogi mu murima we
Urumogi ruhinze mu bishyimbo cyangwa indi myaka y’icyatsi bishobora kugorana kurutahura

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA