Burera: Agahinda k’umusore wacurujwe, akanakoreshwa imirimo y’agahato muri Aziya
Imibereho

Burera: Agahinda k’umusore wacurujwe, akanakoreshwa imirimo y’agahato muri Aziya

NGABOYABAHIZI PROTAIS

February 17, 2026

Umusore w’imyaka 29 wahawe amazina ya Kubwimana Aimable, utuye mu Murenge wa Kivuye, Akarere ka Burera, aravuga ko yahuye n’akaga gakomeye nyuma yo gushukishwa akazi keza mu mahanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, akaza kwisanga muri Aziya acuruzwa ndetse agakoreshwa imirimo y’agahato.

Kubwimana avuga ko yize amashuri yisumbuye mu Rwanda, nyuma akora akazi ko gucuruza imodoka, na bwo agakorera ku rubuga rwa Facebook ashaka abakiliya.

Ni kuri urwo rubuga yahuriye n’abantu bamwizezaga kumuhuza n’akazi mu gihugu cya Thailand, aho bamubwiraga ko azajya akora mu kuvugisha abakiliya “call center” agahembwa amadolari 700 ku kwezi, asaga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati: “Banyeretse ubuzima bwiza, banyizeza ko nzajya mba mu nzu nziza kandi nkorera amafaranga menshi. Numvaga ari amahirwe atagomba kunsiga.”

Kubwimana Aimable atangira gushaka ibyangombwa afite amafaranga ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda ari na byo yashatsemo ibyangombwa by’inzira.

Kubera ko mu Rwanda nta ambasade ya Thailand ihaba, yasabwe gushakira visa muri Kenya. Abamushukishaga akazi ni bo bamwishyuriye urugendo, ibintu avuga ko byamweretse ko koko ari amahirwe adasanzwe, ariko ngo yaje kwisanga muri Thailand.

Avuga ko ageze muri Thailand, ibintu byahise bihinduka. Akazi yijejwe si ko yasanze. Ahubwo yasabwe kujya akoresha ikoranabuhanga yiba abantu amafaranga abizeza inyungu mu ishoramari ritabaho.

Ati: “Twakoraga mu itsinda ry’abantu bitwara nk’abajura b’ibyihebe. Twari ducunzwe cyane, kandi ntitwemererwe gusohoka cyangwa kuvugana n’imiryango yacu.”

Uyu musore avuga ko yamaze umwaka wose akora atarahabwa umushahara na rimwe. Ikindi ngo cyamubabaje cyane ni uko bamwambuye ibyangombwa bye byose na telefone, kugira ngo atazabasha guhunga.

Yibuka ko mu byo bakoreshaga harimo kwambura abantu amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Sinzibagirwa umugabo wo muri Iran twambuye amadolari ibihumbi 300, nyuma nkumva ko byamuviriyemo gutandukana n’umugore we. Ibyo byanteye agahinda gakomeye, numva ko nakoze nabi.”

Ubuzima bwe bwakomeje kuba bubi, kugeza ubwo abonye uburyo bwo kumenyesha ubuyobozi bw’u Rwanda ibyamubayeho. Nyuma y’ubufasha yahawe n’inzego zibishinzwe, binyuze muri Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani, yashoboye gutahuka amahoro.

Kubwimana arasaba urubyiruko kutizera buri wese ubizeza akazi keza mu mahanga babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Nagezeyo bamaze kunyambura ibyangombwa na telefone, mba imbata. Urubyiruko rwirinde gushukwa n’amafaranga menshi basezeranywa.

Nibaze gukorera mu gihugu cyabo no gushishoza mbere yo gufata icyemezo, kuko nkanjye banyambuye ibihumbi 39 by’amadorali nakoreye, umwaka wose.”

Nsengiyumva Eric, umwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Burera wumvise ubuhamya bwa Aimable, yavuze ko bwamwigishije byinshi.

Yagize ati: “Numvaga kujya hanze ari bwo buryo bwonyine bwo gutera imbere. Ariko ubu nasanze hari abahura n’akaga gakomeye. Niyemeje kwiga umwuga no kwihangira umurimo aho ndi.”

Umwe mu babyeyi bo muri ako karere, Mukandayisenga Jeanne, yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya ko ubuzima bwiza butubakwa mu kanya gato.

Ygize ati: “Hari abana benshi bashukwa n’amafoto meza babona ku mbuga nkoranyambaga. Turabasaba kudashakira ubuzima ku mahirwe atazwi neza, ahubwo bakagisha inama ababyeyi n’inzego zibishinzwe mbere yo gufata ibyemezo.”

Umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ntirenganya Jean Claude, avuga ko icuruzwa ry’abantu rikomeje gufata indi ntera, cyane cyane rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Hari abizeza urubyiruko akazi keza mu mahanga, nyamara ari umutego wo kubacuruza no kubashyira mu mirimo y’agahato. Turasaba urubyiruko gukunda Igihugu cyabo, kwihangira umurimo no gutanga amakuru ku gihe mu gihe hari ababibashukisha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, na we yasabye urubyiruko n’ababyeyi kurushaho gukorana n’inzego z’ibanze mu gukumira ibyo byaha.

Yagize ati: “Ntituzihanganira abashuka urubyiruko barwizeza inzozi zitabaho. Turasaba ababyeyi gukurikiranira hafi abana babo, na bo bakajya bagisha inama mbere yo kujya gushaka akazi hanze y’igihugu. Igihugu cyacu gifite amahirwe menshi yo kwihangira imirimo no gutera imbere.”

Ubu buhamya ni isomo rikomeye ku rubyiruko, bugaragaza ko inyuma y’inzozi z’akazi keza mu mahanga hari ubwo haba hihishe icuruzwa ry’abantu n’imirimo y’agahato.

Inzego zinyuranye zisaba buri wese kugira amakenga no gukorera hamwe mu gukumira ibi byaha.

Umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ntirenganya Jean Claude, avuga ko icuruzwa ry’abantu rikomeje gufata indi ntera, cyane cyane rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA