Burera: Babangamiwe n’amafaranga y’ingendo basabwa n’abaje kubaterera mubazi ku nzu
Imibereho

Burera: Babangamiwe n’amafaranga y’ingendo basabwa n’abaje kubaterera mubazi ku nzu

NGABOYABAHIZI PROTAIS

December 6, 2025

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Gatebe na Rwasa mu Karere ka Burera baratakira ubuyobozi bwa Rwanda Energy Group (REG), bavuga ko hari abakozi b’iki kigo babasaba amafaranga y’urugendo mbere yo kubashyirira mubazi ku nzu (Cash Power).

Bavuga kandi ko binyuranyije n’amabwiriza ya REG asaba ko nta muturage ugomba kwishyura amafaranga y’umukozi mu gihe ahawe serivisi.

Abaturage bavuga ko iyo myitwarire imaze iminsi igaragara, kandi ko ibashyira muri gahunda  kuko serivisi bemerewe bagiye kuyihabwa, bamwe babanza gusabwa amafaranga atari mu mategeko, yiswe ay’urugendo.

Uwahawe izina rya Mukandayisenga Vestine utuye mu Murenge wa Gatebe, Akagari ka Gabiro; avuga ko yabwiwe  n’umukozi wa REG ko azaza kumushyirira Cash Power ku nzu, ariko amubwira ko nanone yagombaga kumufasha amatike, azamugeza Gatebe kuko ngo kuva ku biro bya REG Burera ari kure.

Yagize ati: “Yarampamagaye ambwira ko ari mu nzira ariko ngo amatike mbe nyashaka. Naramubwiye nti ariko ayo mafaranga se ni ay’iki arajya he kandi twe twishyuye byose? Arambwira ngo ni ay’urugendo. Byarangoye kubyumva kuko si uko bimerera abandi, twifuza ko ibi bintu byacika”

Habyarimana Jean Paul, (Izina yahawe) wo mu Murenge wa Rwasa, na we avuga ko yigeze kubwirwa ko kugira ngo bahabwe  serivisi bidatinze, hari amafaranga yo ku ruhande agomba gutangwa n’umuturage.

Yagize ati: “Umukozi yarampamagaye arambwira ngo turi kure, ariko iyo udufashije ugatanga amatike tukugeraho vuba. Byarantunguye kuko nari nzi ko REG ifite imodoka n’abakozi bashinzwe ibyo mu ku kazi.”

Ku rundi ruhande, Nyiransabimana Alphonsine (Izina yahawe) yemeza ko yigeze gutinda guhabwa mubazi kuko ngo umukozi yamusabye amafaranga y’urugendo akayabura.

Yagize ati: “Barambwiye ngo barebye nko ku isaha ya saa munani nkaba nabafashije amatike kugira ngo baze. Kubura ayo mafaranga byatumye batinda kuza, kandi twari twarishyuye serivisi zose zisabwa.”

Abo baturage bavuga kandi ko hari bamwe mu bakozi bashyira kode muri za mubazi zabo, basaba kuza kuzikuramo umuturage agasabwa amafaranga ibihumbi bitanu, ibintu basanga ari ukubiba amafaranga.

Umuyobozi wa REG ishami rya Burera, Eng. Majyambere Jean de Dieu, yavuze ko iki kibazo atari akizi, ariko ko bagiye kugikurikirana vuba kugira ngo bamenye niba koko hari abakozi babigira akamenyero.

Yagize ati: “REG ifite imodoka na moto biteganyirijwe ibikorwa byo kugeza serivisi ku baturage. Nta muturage n’umwe ukwiye gusabwa amatike y’umukozi. Ibyo ntibyemewe, kandi uwoherejwe mu kazi akishora muri izo ngeso mbi ziganisha kuri ruswa, azahanwa n’amategeko umunsi yafashwe, kandi niba hari abantu bahembwa neza n’abakozi ba REG barimo.”

Yakomeje yibutsa ko REG isaba abaturage gutanga amakuru uko yakabaye kugira ngo imyitwarire nk’iyi irandurwe burundu.

Yagize ati: “Turashishikariza abaturage gutanga amakuru ku mukozi wese umusabye amatike. Dufite imirongo bashobora kujya bahamagaraho aho bakira ibitekerezo n’ibirego byose ku migendekere mibi ya serivisi. Birasaba ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi,”

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko 85% by’ingo zo mu Karere ka Burera zimaze kugezwaho amashanyarazi.

Ingo 4 700 zahawe umuriro mu mwaka ushize wa 2024 kubera imiyoboro mishya yubatswe.

Ku rwego rw’igihugu, 83.2% by’ingo mu Rwanda zamaze kugeza ku muriro ukoresha umuyoboro mugari (on-grid) na off-grid (Ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku mirasire y’izuba).

Abaturage bafite imbogamizi yuko kugira ngo batererwe mubazi ku nzu basabwa amafaranga y’urugendo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA