Abaturage bo mu Kagari ka Kagitega, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, batewe impungenge z’ubuzima bw’umukecuru witwa Nyiraburiri Verdianne ufite imyaka 64umaze gutwikirwa urugo rwe (uruzitiro) inshuro eshatu mu bihe bitandukanye, bakaba basaba ko ikibazo cye cyakwitabwaho byihuse kugira ngo atazahasiga ubuzima.
Aba baturage bavuga ko ibi bikorwa bigaragara nk’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigambiriwe, kuko buri gihe uko urwo ruzitiro rutwitswe Nyiraburiri agenda arusana, bikaba bibatera ubwoba ko hari umugambi mubisha umwibasira, ushobora no kuzagera ku kumugirira nabi birenze gutwikirwa.
Umwe mu baturage batuye hafi y’urugo rwa Nyiraburiri, avuga ko bibababaza ariko nanone bigatuma bahangayikira ubuzima bw’uyu mukecuru kuko abamutwikira urugo bashobora kuba bamugirira nabi.
Yagize ati: “Birababaje cyane kubona umukecuru uri wenyine atwikirwa uruzitiro inshuro eshatu ntawe umuba hafi ngo amutabare. Tuba dufite impungenge ko ejobundi abagizi ba nabi bashobora kuzamusanga mu nzu bakamwica, cyangwa bakamutegera mu nzira akagira ibyago bikomeye.”
Undi muturage wahawe izina rya Musana Egidie we yavuze ko abaturage batumva impamvu iki kibazo kimaze igihe kirekire kitarakurikiranywe.
Yagize ati: “Iyo ibintu bibaye rimwe wavuga ko ari impanuka, ariko iyo bibaye inshuro eshatu, biragaragara ko hari abagizi ba nabi babigambiriye. Turasaba inzego z’umutekano n’ubuyobozi kumuba hafi mbere y’uko hagira ikibi kiba.”
Nyiraburiri Verdienne avuga ko abayeho mu bwoba bukabije, kuko atazi igihe ashobora kongera kwibasirwa n’aba bagizi ba nabi bahengera nijoro amaze gufata agatotsi, bakamutwikira urugo, akabyuka akabona inkongi y’umuriro.
Yagize ati: “Njyewe barampangayikishije cyane. Mu gicuku iyo nsinziriye, hari abantu ntazi baza bakantwikirira urugo. Iyo mbyutse ngasanga uruzitiro twafashwe n’inkongi y’umuriro. Maze kurusana inshuro 3, ariko bakongera bakarutwika. Ndakeka ko ari bamwe mu bantu mfitanye nabo imanza, kuko nta bandi nkeka.”
Nyiraburiri akomeza avuga ko afite ubwoba ko atazatwikirwa gusa uruzitiro, ahubwo ashobora no kugirirwa nabi ku mubiri nko kumutegera mu nzira.
Yagize ati: “Ndabona aba bagizi ba nabi bashobora no kuzantegera mu nzira cyangwa bakaza mu nzu bakanyica. Ndasaba ko ubuyobozi bwanyitaho nk’umuturage ukeneye kurindwa.”
Umuyobozi w’akarere Burera Mukamana Soline, avuga ko ko iki kibazo atari akizi ariko ko agiye kugikurikirana byihuse kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri.
Yagize ati: “Iki kibazo ntabwo nigeze nkimenya, ariko ubu ngiye kukivuganaho na Gitifu w’Umurenge wa Cyanika kugira ngo menye neza impamvu uyu muturage atwikirwa inzu n’urugo. Ndanasaba abaturage gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo, bagatabarana, kuko niba ari byo koko uriya muturage inzu ye ifatwa n’inkongi akabura umutabara, byaba ari ibintu bidakwiye kandi bitarimo indangagaciro n’umuco nyarwanda.”
Yijeje ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa byihuse mu gihe abaturage bavuga ko iperereza ryakwihutishwa kugira ngo ubuzima bw’uyu mukecuru butazisanga ahantu habi cyane.

