Burera: Batewe inkeke no gutura mu Murenge utagira abacuruzi b’ifumbire
Ubukungu

Burera: Batewe inkeke no gutura mu Murenge utagira abacuruzi b’ifumbire

NGABOYABAHIZI PROTAIS

August 21, 2024

Abahinzi bo mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera, babangamiwe bikomeye n’urugendo rurerue cyane bakora bajya gushaka aho bagurira ifumbire kubera ko mu Murenge wose harimo umucuruzi umwe rukumbi w’ifumbire.

Abo bahinzi bavuga ko babangamirwa no kutabonera ifumbire ku gihe bitewe n’uko kugeza ubu muri uyu Murenge nta bacuruzi bayo bahari, n’uhari akaba akora rimwe mu cyumweru.

Bavuga ko kutagira abacuruzi b’ifumbire mvaruganda hafi bituma  barara ihinga, abandi bakagorwa no kugera mu bindi bice bibarizwamo abacuruzi b’ifumbire kuko bibatwara umwanya n’amafaranga.

Ndushabandi Aimable, umwe mu bahinzi bo muri Cyeru, Akagari ka Ruyange,  avuga ko  iki bazo kigaragara cyane, aho avuga ko bibasaba gukora ingendo ndende.

 Yagize ati: “Nta mucuruzi w’ifumbire tugira hano, kandi urabona ko igihe cyo gutera imyaka kigeze. Ubu kugira ngo tubone ifumbire ni ugukora urugendo rurerure hafi amasaha abiri, abacururizaga hano barigendeye. Hari n’igihe tugera i Kirambo twakerewe tugasanga na bo bakinze bityo rero ntiduhingire ku gihe ni na yo mpamvu rimwe na rimwe tuteza.”

Mukamwezi Josephine na we ashimangira ko kutabonera ifumbire ku gihe bibateza igihombo gikomeye.

Yagize ati: “Bituma duhinga dukerewe tukarumbya, bigatuma tubura umusaruro hano rwose ni ho hari imirima yo guhinga ariko ifumbire bakayegereza abanyamujyi. Banze ko dushoramo imari ngo nibura tuyicururize hano hafi, abantu bo gushoramo barahari ni uko bavuga ngo Agaronome ni we ugomba gutanga uburenganzira.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha bakegerezwa ifumbire kuko bafite umuntu umwe mu mu Murenge wose ucuruza ifumbire mvaruganda, na bwo uwo ucuruza ifumbire na we akora inshuro imwe mu cyumweru.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru  Prince Sebagabo, asanga kuba hari umucuruzi umwe w’ifumbire mu mu Murenge ari ikibazo gusa ngo biteganyijwe ko muri buri Kagari hazajyamo umucuruzi w’ifumbire umwe.

Yagize ati: “Politiki ni uko buri Kagari kagira umucuruzi w’inyongeramusaruro, uwari uhari rero nawe yageze aho arabireka ajya mu yindi mirimo ariko muri uyu mwaka w’ubuhinzi dutangiye. Ikibazo twakigejeje ku nzego zidukuriye kandi twizera ko iki mibazo kizabonerwa umuti, ikindi kandi ubishoboye akaba yujuje ibyangombwa na we nta mpamvu yo kutamuha icyangombwa ngo acuruze ifumbire.”

Umurenge wa Cyeru utuwe n’abaturage basaga 13 000 kandi batunzwe n’ubuhinzi bw’ibigori ku bwinshi n’ibishyimbo kandi iyi myaka yose ikeneye gufumbirwa kuko ngo batakiraza ngo ubutaka bwongere bwisubize.

Abaturage bo muri CYeru bavuga ko ifumbire itabageraho nk’uko bikwiye kubera kubura abayicuruza

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA