Nubwo mu Karere ka Burera hubatswe Ibitaro Mpuzamahanga bivura indwara za kanseri, abaturage baracyagaragaza ko bakeneye cyane ibitaro bitanga serivisi rusange zibegereye, zibafasha kwivuza indwara zisanzwe badakoze ingendo ndende zibagora.
Abatuye mu Mirenge ya Kinyababa na Gitovu, bavuga ko kubura ibitaro by’Akarere bibegereye bibateza ibibazo bikomeye, cyane cyane igihe barwaye cyangwa barwaje indembe.
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kinyababa, Tumushimire Eudes yagize ati: “Turishimira ko hari ibitaro bivura kanseri, ariko twe dukeneye aho tuvuriza indwara zisanzwe. Iyo umuntu arwaye nijoro, bisaba gutegereza imbangukiragutabara, igatwara umurwayi imujyana ku Bitaro bya Byumba cyangwa ibya Ruhengeri. Hari igihe umurwayi agerayo arembye cyane, cyangwa akagwa mu nzira.”
Muhirwa wo mu Murenge wa Gitovu, na we yavuze ko ingendo ndende zibagora cyane, ati: “Guherekeza umurwayi ujya i Byumba cyangwa i Ruhengeri ugiye kumurwaza birahenze kandi birananiza cyane. Hari igihe umurwayi agenda ameze nabi, natwe tukamugeraho twananiwe. Ibyo bituma bamwe batinda kujya kwivuza.”
Abaturage bagaragaza ko iyo barwayi bajyanywe ku Bitaro bya Byumba cyangwa ibya Ruhengeri, bahura n’ingorane zirimo gutinda kwakirwa kubera ubwinshi bw’abarwayi, kubura aho abarwaza barara, ndetse n’igiciro cy’ingendo kiba kinini.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi hari gahunda yo kubaka ibitaro bitanga serivisi rusange, ariko hakaba hari imbogamizi zagaragaye mu ntangiriro.
Yagize ati: “Iki kibazo twakimenye kare. Imbogamizi yari ihari ni ukubona no kwemeza igishushanyombonera kigaragaza aho ibitaro bizubakwa n’uko bizakorwa. Ubu ibyo biri kugenda bikemuka, kandi dufite icyizere ko abaturage bazabona ibitaro bibegereye, kuko igishushanyo mbonera cyarabonetse gisigaye kwemezwa burundu.”
Abaturage bo mu Karere ka Burera bakomeje gusaba ko iyi gahunda yihutishwa, bakabona ibitaro byabafasha kwivuza indwara zisanzwe hafi yabo, bityo bakagabanya ingendo ndende zibashyira mu kaga, cyane cyane mu bihe by’uburwayi bukomeye.