Burera: Guhinga mu kajagari bihombya abahinzi
Imibereho

Burera: Guhinga mu kajagari bihombya abahinzi

NGABOYABAHIZI PROTAIS

January 31, 2026

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Burera baracyatsimbaraye ku buhinzi gakondo bwo guhinga mu kajagari, aho bavangavanga ibihingwa byinshi ku buso buto bw’ubutaka, bikagira ingaruka ku musaruro wabo.

Aba bahinzi bavuga ko babiterwa ahanini n’ubuto bw’ubutaka bafite, ndetse no kwirinda gusiga ubutaka ubusa, kuko umwanya usigara hagati y’imitabo bawufata nk’ukwiye kubyazwa umusaruro.

Abo bahinzi bahinga mu kajagari usanga bavangavanga ibihingwa birimo ibirayi n’ingano, ibishyimbo n’amashu, ibitunguru n’ibigori, n’ibindi bitandukanye.

Gusa ubuyobozi bw’inzego z’ubuhinzi bubagaragariza ko ubu buryo bwo guhinga butari bwiza kuko bugabanya umusaruro ndetse bugatera indwara ku bihingwa.

Umwe mu bahinzi bo muri aka Karere ka Burera Umurenge wa Cyanika, uhinga mu kajagari, avuga ko we abona ko kuvangavanga ibihingwa abiterwa no kuba afite ubutaka buke, kandi akeneye ibiribwa byinshi.

Yagize ati: “Iyo mvanze ibihingwa mba nabitewe ni uko mba mfite ubutaka buke kandi nkeneye ibintunga byinshi, ntabwo nabona uburyo bwo gusimburanya ibihingwa ku butaka bwanjye buto, mba nkeneye imboga, ibishyimbo, ibigori ibnirayi n’ibindi ku bw’amaburakindi rero nkabivangavanga”.

Ku rundi ruhande, hari abahinzi bahisemo guhinga igihingwa kimwe bakagikorera neza, bavuga ko byabafashije kwiteza imbere. Nk’uko Munganyinka Marie umwe muri abo bahinzi uhinga ibirayi gusa abivuga
Yagize ati:“Iyo uhinze igihingwa kimwe ukacyitaho uko bikwiye, ukoresheje ifumbire n’imbuto z’indobanure, umusaruro uriyongera cyane. Byamfashije kubona umusaruro mwinshi mwiza no kubona amafaranga nikenuza buri munsi, abakivangavanga ibihingwa rero biteza igihombo nib a bandi bakotra ubuhinzi bwa buke ndamuke.”

Aba bahinzi bateye imbere bashishikariza bagenzi babo kureka guhinga mu kajagari, bagahitamo ubuhinzi bwa kinyamwuga bubyara inyungu zirambye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera na bwo burasaba abahinzi kwirinda guhinga mu buryo buvangavanze bukorwa mu kajagari kandi bikururira akaga ibihingwa harimo n’indwara.

Nizeyimbabazi Jean de Dieu, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere mu Karere ka Burera, yagize ati: “Abahinzi bavangavanga ibihingwa bamwe ugasanga bavanga ingano n’amashaza, ibirayi n’ibitunguru. Ibi ntabwo ari umuco mwiza kuko biteza igihombo mu buhinzi. Ikindi kandi, guhinga uvangavanga ibihingwa bitera indwara zimwe na zimwe ku myaka.”

Yakomeje asaba abahinzi gukora ubuhinzi bubazanira amafaranga, bagakora ubuhinzi bwa kinyamwuga, aho bashishikarizwa guhinga basimburanya ibihingwa aho guhinga mu kajagari, kuko ubu buryo butuma ubutaka bwangirika, umusaruro ukagabanuka, bikaba igihombo ku muhinzi.

Ubuhinzi bw’akajagari bukomeje guhombya abahinzi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA