Abaturage bo mu Kagali ka Gatsibo, mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera, basaba ubuyobozi gukemura ikibazo cy’abantu baje gushaka akazi muri ako gace (abapagasi) n’abashumba b’amatungo atandukanye, babakorera urugomo mu masaha y’umugoroba, babakubita, bakabambura telefoni, amafaranga n’ibindi byabo by’agaciro.
Ni mu gihe bavuga ko irondo ry’umwuga ribarizwa muri ako gace basanga ntacyo rikora kugira ngo ibi bintu bicike kuko urwo rugomo hari n’ubwo rubera mu maso y’abanyerondo ntibabatabare.
Abaturage bavuga ko ibi bikorwa byabaye akamenyero muri iyi minsi, cyane cyane bibasira abagore n’abana.
Bagira ubwoba bwo gusohoka ku mugoroba cyangwa gukora imirimo yabo ya buri munsi, ngo bahirahire barenze sa kumi n’imwe bakiri mu nzira kuko ngo mu kabwibwi bashobora guhura n’ingorane.
Kamanzi Jean (izina yahawe) utuye mu Kagali ka Gatsibo, yabwiye Imvaho Nshya ati: “Nta mutekano usesuye tugira . Abapagasi n’abashumba batumereye nabi, iyo uhuye na bo nimugoroba bagusaba amafaranga cyangwa telefoni. Utabyemeye, bakagubita.
Hari n’igihe babikora imbere y’abashinzwe irondo ry’umwuga, ariko ntacyo bakora. Turumva tutarinzwe kandi kandi duhorana ubwoba cyane nimugoroba.”
Nyirampara Vestine,(izina yahawe) umuturage w’uyu Murenge, avuga ko ubwoba bugaragara mu bantu bo muri gatsibo, kandi mu bantu bose.
Yagize ati :”Abana bacu ndetse n’abantu bakuru ntibashobora gutaha nijoro kubera ubwoba. Abapagasi n’abashumba babambura byose baba bitwaje inkoni aho bari hose iyo ushatse kwirwanaho bayiguhonda mu mutwe.
Ikibazo ni uko batanavuka ino numva ngo bava iyo za Nyabihu na Ngororero, ariko baduteza umutekano muke, ikibabaje ni uko ba shebuja bita ku nka zabo ntibite ku mutekano wacu”.
Abaturage bemeza ko aba bapagasi n’abashumba bafata ibyo bashaka mu nzira, rimwe na rimwe imbere y’abashinzwe irondo ry’umutekano, ariko ntibabatare, bityo ibikorwa byabo bikomeza guhungabanya imibereho y’abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butaro ,Uwiragiye Clement,yemeza ko abapagasi n’abashumba bagaragayeho urugomo mu minsi ishize, ndetse ko hafashwe bamwe bakajyanwa mu kigo ngororamuco cya Burerera.
Ati:”Ni byo koko, twakiriye ibirego by’abaturage ku rugomo rw’aba bapagasi n’abashumba. Twafashe bamwe, ubu bakaba barashyikirijwe Ikigo Ngororamuco kugira ngo baganirizwe ku bijyanye n’imyitwarire yabo. Ikibazo kiracyahari kuko hari benshi bakomeje ibikorwa byabo, ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano iki kibazo kiraza gukemuka”.
Uwo muyobozi akomeza avuga ko umurenge ukomeje gukurikirana ikibazo kugira ngo abaturage babone amahoro yo gutembera no gukora imirimo yabo, kuko ngo byagaragaye ko hari n’abo mu nzego z’irondo ry’umwuga bajya bafatirwa muri ibyo bikorwa.
Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Solina, avuga ko iki kibazo ari bwo acyumvise ariko ngo agiye gusura uriya Murenge ngo kugira iki kibazo kibonerwe umwanzuro byihuse.
Yagize ati:”Iki kibazo ni bwo nkimenye, ariko kuri ubu ngiye gusura Umurenge wa Butaro, mpure n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano kugira ngo tumenye impamvu z’ibi bikorwa kandi dushyireho ingamba zihamye.
Umutekano ni wo shingiro ry’imibereho myiza y’abaturage. Ntidushobora kwihanganira ko hari abapagasi n’abashumba bakomeza urugomo mu nzira, no mu ngo z’abaturage.”
Uyu Muyobozi yongeraho ko abaturage bafite uburenganzira bwo gutembera no gukora ibikorwa byabo batabangamiwe, kandi ko inzego z’umutekano zitegerejweho gukumira ibikorwa nk’ibi burundu.
Abaturage basaba ko habaho amarondo ahagije n’ingamba zihamye zo kubarinda, kugira ngo badakomeza kugenda bikandagira, bakomeze gukora ibikorwa byabo mu mahoro, kandi abana babo babashe gutaha nta nkomyi.
Abo abaturage batuga agatoki abapagasi n’abashumba baba baje gupagasa muri Butaro bavuye mu Turere twa Nyabibu, Musanze na Ngororero bakaza barigize ibihazi.