Burera: Igishushanyombonera cyaje ari igisubizo ku bahatuye n’abashoramari
Ubukungu

Burera: Igishushanyombonera cyaje ari igisubizo ku bahatuye n’abashoramari

NGABOYABAHIZI PROTAIS

March 3, 2026

Abaturage n’abashoramari bo mu Karere ka Burera bavuga ko amaherezo babonye igisubizo kubera ko igishushanyombonera cyabonetse, bakaba bizera ko bigiye kubahindurira ubuzima.

Ni nyuma y’imyaka igera ku 10 bategereje igishushanyombonera, none bavuye mu gihirahiro aho kubaka no gukoresha ubutaka byajyaga bikorwa hatari umurongo usobanutse.

Mu myaka yashize, bamwe mu baturage bubakaga inzu zabo ahadakwiye kubakwa, nyuma zikaza gusenywa kubera kutubahiriza igenamigambi. Hari n’abahingaga ahagenewe ibikorwa remezo cyangwa inyubako rusange, bigateza amakimbirane hagati y’abaturage n’abayobozi ndetse n’abaturanyi ubwabo.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Butaro yabwiye itangazamakuru ati: “Twubakaga tutazi neza aho byemewe n’aho bitemewe. Hari abubatse inzu nziza nyuma zirasenywa, bikadusigira igihombo gikomeye. Twari dukeneye umurongo uhamye.”

Undi wo mu Murenge wa Cyanika we yagize ati: “Amakimbirane ku butaka yari menshi kuko buri wese yakoreshaga ubutaka uko abyumva. Ubu noneho igishushanyombonera kiratwereka aho gutura, aho guhinga n’ahagenewe ibikorwa by’iterambere.”

Iki gishushanyombonera kigaragaza imiterere y’umujyi wa Burera n’uwungirije, kinasobanura neza imikoreshereze y’ubutaka mu byiciro bitandukanye. By’umwihariko, cyerekana ahagenewe kubakwa amahoteli n’ibikorwa by’ubucuruzi n’icyanya cy’inganda cyemejwe ko kizubakwa mu Murenge wa Cyanika.

Munyembaraga Jean de Dieu, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Burera, akaba n’umushoramari yemeza ko abikorera badindizwaga cyane no kuba aka karere nta gishushanyombonera bagiraga

Yagize agize ati: “Mbere twatinyaga gushora imari kubera kutamenya niba aho twifuza kubaka hemewe. Ubu igishushanyombonera kirerekana neza aho ibikorwa by’ubukerarugendo n’amahoteli bizajya, biduha icyizere cyo gushora imari tudatinya.”

Ikindi kandi kigaragaza uduce twinshi tw’ubukerarugendo n’ahantu nyaburanga hagomba gutezwa imbere, abaturage bakavuga ko bizafasha kubyaza umusaruro ibyiza bitatse ako karere.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko iki gishushanyombonera cyari gikenewe cyane kuko Akarere ka Burera kari kamaze igihe kirekire katarakigira, kakaba ari na ko konyine mu gihugu kari karasigaye inyuma muri iyo gahunda.

Yagize ati: “Igishushanyombonera ni inkingi y’iterambere rirambye. Kuba Burera yari imaze imyaka igera ku 10 itarakigira byadindizaga ishoramari n’imicungire myiza y’ubutaka. Ubu hari icyerekezo gisobanutse.”

Yakomeje asaba abaturage n’abashoramari kucyubahiriza no kukibyaza umusaruro, birinda kongera kubaka mu kajagari no gukoresha ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iki gishushanyo cyamurikiwe abaturage n’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera, aho benshi bagaragaje ko ari intambwe ikomeye igiye gukemura ibibazo byari bimaze igihe byugarije Akarere.

Abaturage bavuga ko nyuma y’imyaka 10 bategereje iki gishushanyombonera, bagiye kugikoresha nk’urufatiro rw’iterambere, bakava mu gihirahiro bajya mu cyerekezo gishya cy’iterambere rirambye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA