Burera: Isoko Mpuzamipaka rya Cyanika ryongeye gufungura imiryango
Ubukungu

Burera: Isoko Mpuzamipaka rya Cyanika ryongeye gufungura imiryango

NGABOYABAHIZI PROTAIS

May 28, 2024

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bufashe icyemezo cy’uko isoko Mpuzamipaka rya Cyanika ryazajya rirema ku wa Gatandatu wa buri cyumweru, bamwe mu bakoraga ubuzunguzayi bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko bizabarinda ibihombo.

Umwe mu bagore bakoraga ubuzunguzayi bw’inkweto Mutuyimana Oliva, avuga ko ngo we yari yarahisemo gucuruza azenguruka mu masibo yo mu Murenge wa Cyanika, kubera ko ngo muri ririya soko nta bakiliya babagamo.

Yagize ati: “Iri soko ubwo ryatekerezwaga twarishimye, ariko nyuma y’ukwezi kumwe hari hasigayemo abacururiza ku bisima batagera no kuri 40, kandi birumvikana ntiwabona abarirema niba Kisoro yo muri Uganda ryaremye, Rugarama rikarema urumva se ari bande bagana iri ryacu Cyanika, ni uko rero njye na bagenzi banjye twahisemo kujya tuzunguza inkweto n’ibindi kuko nta muguzi n’umwe twatahaga tubonye”.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ngo n’ubwo bakoraga ubuzunbuzayi ariko ngo bahuraga n’ingorane muri ubwo bucuruzi.

Yagize ati: “Twari tumaze imyaka 6 tudakoza ikirenge muri iri soko kubera ko nyine nta baguzi twabonaga ariko twahombye byinshi cyane, tekereza muri yo myaka yose banyambuye ibintu by’ibihumbi bigera kuri 400 kubera inkweto nacuruzaga mu buryo nakwita forode, ubu rero iri soko rije kudufasha gusubira ku murongo ducuruze mu buryo bwemewe kandi twunguke na Leta ibone imisoro.”

Bamwe mu bacuruzi cyane abafite amaduka na bo bavuga ko nta rwitwazo abazunguzayi bazongera kugira kandi ngo byari bibabangamiye.

Musonera Eric yagize ati: “Muri bimwe byica ubucuruzi kandi butera igihombo harimo no kuba agace aka n’aka k’ubucuruzi kiganjemo abazunguzayi, na twe rero ntitwari tukivuga kuko umuzubguzayi wamubwiraga kukuvira imbere y’iduka mukabipfa kuko nta soko ryo gucururizamo, ubu rero noneho ababishinzwe bagiye gukora akazi kabo bace ubuzunguzayi hano kandi mu isoko imyanya irimo”.

Kuba iri soko mu gihe cy’imyaka 6 ryari rimaze nta mukiliya kandi ngo byari igihombo ku bashoramari bo muri Santere ya Cyanika, cyane za resitora, amacumbi n’ibindi bifite aho bihuriye n’abakenera serivise nk’uko Murekumbanze Aminadab yabibwiye Imvaho Nshya

Yagize ati: “Kuba iri soko rya Cyanika ryari ryarabuze abarigana ni ikibazo cyari kidukomereye cyane nkatwe twabagaga ihene imwe ikamara iminsi 3 itarashira, abafite utubari urumva ko na bo baburaga abakiliya kimwe n’abatetsi, ubu rero turanezerewe kuko navuga  ko hano hongeye kugendwa muri make hari urujya n’uruza, tugiye rero gukomeza gushishikariza abantu kugana iri soko aho gukomeza gukora ubucuruzi mu kajagari kimwe no kudatanga imisoro”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Solina avuga ko bahisemo guhuza umunsi w’amasoko ya Rugarama na Cyanika bakajya barirema ku munsi wa 6 bewari uburyo bwiza bwo guhuriza hamwe abaguzi n’abacuruzi kandi ririya soko rikabyazwa umusaruro

Yagize ati: “Twasanze ari ngombwa ko ariya masoko ahuza umunsi umwe kubera ko nko mu rya Rugarama wasangaga harimo umubare muto cyane duhitamo rero ko kuri uwo munsi bajya bahurira Cyanika, cyane ko n’abo muri Kisoro mu gihugu cya Uganda bamaze kumenya ko byasubiwemo ibi bintu bizatanga umusaruro, ikindi ni uko abazarirema mu gihe cy’amezi 2 yose nta misoro bazakwa ni yo mpamvu dusaba abantu kuryitabira”.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo muri 2022-2023 yerekanye ko iri soko rya Cyanika ryakoraga ku gipimo cya hafi ya 0%. Ni isoko rigizwe n’inyubako zigeretse inshuro 2 zigizwe n’ibyumba 36, ahagenewe ubuconsho n’ububiko bw’imyaka, rikaba ryaruzuye mu mwaka wa 2017 rikaba ryaruzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 2, rifite imyanya isaga 160.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA