Burera: Iterambere ryabo ryadindijwe n’imyaka 9 ishize bizezwa igishushanyombonera
Imibereho

Burera: Iterambere ryabo ryadindijwe n’imyaka 9 ishize bizezwa igishushanyombonera

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 17, 2025

Abaturage bo mu Karere ka Burera bakomeje kugaragaza impungenge batewe no kuba hashize imyaka irenga icyenda babwirwa ko igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri Burera gishobora kuboneka vuba, ariko kugeza ubu bakaba batarakibona, bikabangamira iterambere ryabo.

Bamwe mu baturage bavuganye na Imvaho Nshya batangaje ko kuba bataramenya neza ahagenewe ibikorwa remezo bituma batabasha gutera imbere mu bwubatsi bw’inzu ndetse n’indi mishinga y’iterambere.

Nsengimana Jean Marie (izina yahawe), utuye mu Murenge wa Rusarabuye, yagize ati: “Iyo ugiye kubaka inzu usabwa kubanza kwitonda, kuko ntabwo uzi niba ahantu uri kubaka hazajya habarirwa mu gice cyahariwe imihanda cyangwa ibindi bikorwa remezo. Hari abahagaritse imishinga yabo kubera gutinya ko ibyo bubaka byazasenywa. Byadusubije inyuma cyane.”

Mukandayisenga Florida (izina yahawe), wo mu Murenge wa Rwerere, avuga ko imyaka bamaze bategereje iki gishushanyo mbonera yabakumiriye mu iterambere ry’imiryango yabo.

Yagize ati: “Tumaze imyaka 9 twumva ngo kiraza,  none turacyategereje. Ntitwubaka, ntitwagurisha, ntitwagura ibibanza kuko nta makuru ahamye ahari. Ubu turashaka kumenya neza uko ejo hazaba hameze, kuko bigaragara ko ubuyobozi bwagizemo intege nke imyaka 10 igiye kwihirika batwizeza ibitangaza.”

Si abaturage bonyine bahangayikishijwe n’iki kibazo, kuko n’abashoramari bavuga ko kudahabwa igishushanyo mbonera bituma badashobora gufata umwanzuro wo gushora imari muri aka Karere.

Umwe mu bashoramari wifuje kubaka uruganda rujyanye no gutunganya ibikomoka ku buhinzi, ndetse no kuhubaka hoteli yavuze ko kutagira igishushanyombonera bibangamye ku bashoramari n’umuturage wo muri Burera muri rusange,

Yagize ati: “Twifuza gushora imari muri Burera ariko nta gishushanyombonera gihari ngo kitwereke aho inganda cyangwa ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe kubakwa. Gutinda kwacyo bituma dusubiza inyuma imishinga yagakwiye kuba yarateje imbere ubukungu bw’Akarere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yemeza ko koko igishushanyombonera cyatinze, ariko ashimangira ko kiri hafi kurangira.

Yagize ati: “Ni byo koko hashize iminsi igishushanyombonera abaturage bo muri Burera bagitegereje. Ariko nabizeza ko uyu mwaka wa 2025 utarangira kitabonetse. Icyo gishushanyo kirimo gukorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (NLA), GGI ndetse n’Ikigo cyatsindiye isoko cyo kugikora. Ubu imirimo igeze kuri 85%, kandi mu minsi mike, ku matariki ya 20/11/2025, tuzatangira ibikorwa byo kukimurikira abaturage kugira ngo bagitangeho ibitekerezo.”

Yakomeje avuga ko igishushanyombonera nikirangira kizaha umurongo ibikorwa byose by’iterambere, kikazanatuma abashoramari bamenya neza aho ibikorwa byabo byakwemererwa, bityo Burera igatera imbere.

Mu Karere ka Burera, ubucucike bw’abaturage ni abantu 522 kuri km².

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA