Abaturage bo muri isantere y’ubucuruzi ya Kivuye, iherereye mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse ku buryo bugaragara batera imbere nyuma yo kubona umuriro w’amashanyarazi, igikorwa bari bamaze imyaka bategereje, none watumye bakora biteza imbere.
Mbere yo kuwubona bavuga ko amashanyarazi bayareberaga kure gusa bayabonaga mu bice byo mu Karere ka Gicumbi no ku ruganda rw’icyayi rwa Mulindi, ariko iwabo hakaba hari umwijima w’icuraburindi.
Ibyo byadindizaga iterambere ryabo, cyane cyane mu bikorwa by’ubucuruzi n’imirimo iciriritse.
Bamwe mu rubyiruko rwo muri aka gace bavuga ko mbere yo kubona amashanyarazi byabaga ngombwa ko bajya gushakira imibereho mu Mujyi wa Kigali, kuko batabashaga kwihangira imirimo iwabo nubwo bari barize imyuga itandukanye irimo gutunganya imisatsi, gusudira, ububaji n’indi.
Umwe muri bo witwa Rugwiza Eugene yabwiye Imvaho Nshya ati: “Twajyaga tujya gushakira ubuzima i Kigali kuko iwacu nta mashanyarazi yari ahari ngo dukore imyuga twize. None ubu twafunguye inzu zo kogosha no gutunganya imisatsi, dufite na atoriye zisudira n’ababaji bakoresha imashini. Amashanyarazi yaduhaye amahirwe yo kwikorera.”
Bavuga ko ubu urubyiruko rwinshi rutakijya gushakira imibereho ahandi, ahubwo ruri kwihangira imirimo mu gace bavukamo, bikaba byaragize uruhare mu kugabanya ubushomeri no guteza imbere santere y’ubucuruzi ya Kivuye.
Abaturage by’umwihariko abacuruzi bavuga ko amashanyarazi yabafashije kongera amasaha y’akazi, kuko mbere bacuruzaga ku manywa gusa. Ubu amaduka amwe n’amwe akora kugeza nijoro, bigatuma inyungu yiyongera.
Bagirimana Josue yagize ati: “Mbere twafungaga kare kubera umwijima. Ubu turacuruza kugeza nijoro, kandi n’abana bacu basubira mu masomo neza kuko babona urumuri rwo gusubiramo amasomo, twajyaga dufunga amaduka saa kumi n’imwe, none ubu tumeze neza, twaguze na televiziyo mu gihe twajyaga kuzivumba ahandi na bwo twabasuye nka za Burera ku karere.”
Bongeraho ko mbere iyo bashakaga inzugi zisaba gusudirwa cyangwa ibindi bikoresho bisaba imashini, bakoraga ingendo ndende bajya ahandi hirya no hino kuzishakayo, ndetse hari abajyaga no muri Uganda. Ibyo byabatwaraga amafaranga n’umwanya munini. Ubu ibyo byose bikorwa hafi yabo, bikabunganira mu iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yavuze ko igikorwa cyo kugeza amashanyarazi ku baturage ba Kivuye cyari gikenewe cyane, kuko ari umusingi w’iterambere.
Yagize ati: “Amashanyarazi ni inkingi y’iterambere. Twishimiye ko abaturage ba Kivuye bayabonye, kuko agiye kubafasha kwihangira imirimo no kongera umusaruro. Turabasaba kuyakoresha neza, kuyabungabunga no kuyabyaza umusaruro mu bikorwa bibateza imbere.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kugeza ubu umuriro w’amashanyarazi ugeze ku gipimo cya 90% mu Karere ka Burera, bikaba bigaragaza intambwe ikomeye mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
