Burera: Kubakirwa isoko rya kijyambere byahinduye imibereho y’abarikoreramo
Ubukungu

Burera: Kubakirwa isoko rya kijyambere byahinduye imibereho y’abarikoreramo

NGABOYABAHIZI PROTAIS

February 27, 2026

Abagana n’abakorera mu isoko rya Kivuye riherereye mu Murenge wa Kivuye mu Karere ka Burera bavuga ko kubakirwa isoko rya kijyambere byabahinduriye ubuzima, nyuma y’igihe kirekire bakorera ahatari hatekanye, ibicuruzwa byabo bikangizwa n’izuba n’imvura.

Mbere y’uko iri soko ryubakwa mu buryo bwa kijyambere, abacuruzi bakoreraga ahatubakiye, aho imvura n’izuba byangizaga imyaka n’ibindi bicuruzwa byabo.

Umwe mu bacuruzi bo muri iri soko Karegeya Eraste yagize ati: “Twacuruzaga turi hanze, imvura yagwa igatuma ibicuruzwa byangirika, izuba na ryo rikabyangiza. Twahuraga n’igihombo kenshi, ku buryo hari n’abahisemo kujya gucururiza ahandi.”

Bavuga ko kubera ibibazo by’ibikorwa remezo by’isoko rya kera, bamwe mu bacuruzi bari barahisemo kujya gushakira amasoko mu Mujyi wa Byumba ndetse no mu gace ka Rusarabuye, ahari amasoko yubakiye, kugira ngo barinde ibicuruzwa byabo kwangirika.

Nyuma yo kubakirwa isoko rya kijyambere, bavuga ko bongeye kugira icyizere cyo gukorera iwabo, kuko bacururiza ahabarinda imvura n’izuba, bityo ibihombo bikagabanyuka cyane.

Abaturage bavuga ko iri soko kuri ubu baryita mpuzamahanga, kubera ko rihuza abacuruzi n’abaguzi batandukanye, barimo n’abaturuka mu gihugu cya Uganda baza kurirema no kuhacururiza, barimo Mariam Karungyi, umucuruzi w’Umugande ucuruza ubuconsho, yavuze ko iri soko ryamufashije kwagura ibikorwa bye.

Ati: “Ntuye kure y’amasoko yo mu gace k’iwacu muri District ya Kabare, ariko hano i Kivuye mpahabona isoko ryiza kandi rifite ibisima byiza. Kuba isoko ryubatswe neza byatumye nshora imari nyinshi kurushaho kuko nizeye ko ibicuruzwa byanjye bitangirika ikindi kubona isoko rihuza Abanyarwanda n’Abagande byorohereje ubuhahirane no kwagura amasoko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yavuze ko iryo soko ryari rikenewe cyane, kandi ko rimaze kugaragaza impinduka mu mibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Isoko rya Kivuye ryari rikenewe kugira ngo rikemure ibibazo by’abacuruzi bakoreraga ahatameze neza. Ubu rihuza abaturage benshi barimo n’abaturanyi bacu bo muri Uganda, bikazamura ubuhahirane n’ubukungu bw’Akarere.

Ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza guteza imbere ibikorwa remezo by’ubucuruzi, kugira ngo abaturage babone aho bakorera heza kandi hatekanye.”

Abakorera muri iri soko bavuga ko kuri ubu bungutse icyizere, ibicuruzwa byabo bikaba bitagihura n’ibihombo bya hato na hato, bityo imibereho yabo ikarushaho gutera imbere.

Isoko rya Kivuye rifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 1 500.

Isoko rya Kivuye kuba ryubakiye byatumye umutekano w’ibicuruzwa uba mwiza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA