Abaturage batuye mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera bavuga ko kuba baribumbiye mu matsinda akabafasha kwikura mu bukene, byagabanyije amakimbirane yo mu ngo.
Bigarukwaho n’abatuye mu Mudugudu wa Nyangezi, Akagari ka Rwasa, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera bibumbiye mu itsinda Dufatanye Twiyubaka, borora inkoko bishyize hamwe bakanakora ubucuruzi bw’ibiryo by’amatungo.
Niyonsenga Immaculee yavuze ko kwibumbira mu itsinda Dufatanye Twiyubaka ryatumye bahindura imyumvire, bakura amaboko mu mifuka barakora bahereye ku bumenyi bakesha umushinga PRISM wabahaye amatungo magufi, abafasha kwivana mu bukene, binazahura imibanire.
Yagize ati: “Nta makimbirane mu ngo, kuko tukimara guhabwa amahugurwa imyumvire yarahindutse, naho mbere buri wese, ari umugore, ari umugabo yakoraga ukwe, ubonye 1000 Frw akajya mu nzoga byatezaga amakimbirane none ubu kubera kujya inama, bakuzuzanya, byaciye amakimbirane.”
Habyarimana Patrice we yavuze ko ubukene butuma abantu batuzuzanya.
Yagize ati: “PRISM itaraduha amahugurwa ntibyari neza cyane, nasaga na nyamwigendaho imuhira, umugore yifitiye udutsinda twe atwihariye nanjye mfite udutsinda twanjye ariko tutabwizanya ukuri. Nakoraga itsinda ntarimenye ndetse rimwe na rimwe naba mbuze ubwishyu bakaza kunyishyuza imuhira bikantera ikimwaro, ku buryo byanteraga ipfunwe ry’ukuntu mbisobanura.”
Yakomeje asobanura ko aho bahuguriwe basobanukiwe ubwuzuzanye bakajya batahiriza umugozi umwe.
Ati: “PRISM imaze kuduha amahugurwa y’uburyo bwose dukwiye kuzuzanya, tukabwizanya ukuri, ntidusesagure umutungo n’ibindi, umugore namubwiye ko nakoze byinshi tutabisezeranye, twatangiye kubwizanya ukuri, ubu amatsinda umugore arimo iyo yabuze amafaranga ngerageza kumufasha, iyo nayabuze ndamubwira ati reka dufate iki gitoki tukigurishe ujye gutanga umugabane.”
Yakomeje asobanura ko iyo barashe ku ntego bagafata amafaranga bagena icyo kuyakoresha bafatanyije.
Umuyobozi w’Umushinga PRISM Nshokeyinka Joseph yagaragaje ko amatsinda yarenze igipimo cyari giteganyijwe.
Ati: “Mu guteza imbere abaturage no kubavana mu bukene harimo kubaha amatungo, kwibumbira mu matsinda, aho abibumbiye mu matsinda yarenze ayari ateganyijwe, aho kuba 1 170 agera ku 1 264 bingana na 108%, harimo amatsinda 935 y’aborozi b’inkoko n’amatsinda 329 y’aborozi b’ingurube.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga Butoyi Louis, yavuze ko mbere yuko umushinga PRISM uhagera habaga amakimbirane mu miryango, akenshi ashingiye ku micungire y’umutungo.
Yagize ati: “PRISM itaraza amakimbirane yari ahari, wasangaga amakimbirane aturuka ku buryo bwo gucunga umutungo, hano ugasanga hari n’amakimbirane avuka mu miryango kubera habaho ubuharike, ugasanga umugabo ashatse undi mugore bigatera amakimbirane.
Yongeyeho ati: “Aya matsinda rero bagiyemo biteje imbere, bahawe amatungo magufi barwanya ubukene ariko noneho n’amatsinda yo gukora, bakicara, bakaganira ugasanga na ya makimbirane bayakemuriye aho, ku buryo amakimbirane yaragabanyutse.”
Abanyamuryango b’itsinda Dufatanye Twiyubaka bahamya ko kutuzuzanya biteza amakimbirane nayo akadindiza iterambere mu muryango.



