Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera, ku bufatanye n’abaturage, yafashe umusore w’imyaka 28 ufite igipfunyika kirimo urumogi rungana n’ikilo, abaturage basaba urubyiruko kwirinda izo ngeso mbi.
Byabaye ku wa kabiri ahagana saa sita z’amanywa (12h00) mu Murenge wa Gahunga, Akagari ka Rwasa, Umudugudu wa Kabanga ubwo uwo musore yavaga Cyanika kuri moto, agasanganwa ibyo biyobyabwenge.
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunga yavuze ko abijandika mu bikorwa nk’ibi cyane urubyiruko bakwiye kubizibukira.
Yagize ati: “Abijandika mu biyobyabwenge ntacyo baba bamariye u Rwanda. Urubyiruko rwacu rukwiye gukora cyane, rwishakamo ibisubizo, aho kwishora mu bikorwa bibangiriza ubuzima kandi bigahungabanya umutekano w’abandi.”
Undi muturage we yashimye uruhare rwa Polisi mu gukumira ibi bikorwa, bikwirakwiza ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Turashimira Polisi ikomeje kuba hafi y’abaturage, ikabafasha guhashya abakwirakwiza ibiyobyabwenge. Natwe nk’abaturage tuzakomeza gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo ibibi nk’ibi bicike burundu.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, yatangaje ko uwo musore yafashwe biturutse ku makuru y’abaturage babonye afite igipfunyika cyatumye bakeka ko kirimo ibintu bitemewe.
Yagize ati: “Turashimira abaturage batanga amakuru ku gihe, kuko bigira uruhare mu gukumira ibyaha bishobora kuba intandaro y’umutekano muke. Polisi yasanze ibiyobyabwenge mu bipfunyika yari afite, ubu akaba akurikiranwe n’ubugenzacyaha.”
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunga bamaganye ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge bavuga ko ari ingeso mbi idindiza iterambere ry’Igihugu n’imiryango.
Uwo musore ucyekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, aho ategereje gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha.
Mu Rwanda, itegeko rihana ibyaha byerekeye ibiyobyabwenge ni Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rihana ibyaha n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese uhinga, ukora, utembereza, ugurisha, uha undi cyangwa uwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bitemewe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na burundu, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 30 Frw.