Burera: Ubujura butuma bagendana amatungo aho bagiye hose
Imibereho

Burera: Ubujura butuma bagendana amatungo aho bagiye hose

NGABOYABAHIZI PROTAIS

January 3, 2026


Abaturage bo mu Karere ka Burera, cyane cyane mu Mirenge ya Gahunga na Kinoni, baravuga ko ubujura bw’amatungo bwafashe indi ntera mu bihe bya vuba, cyane cyane mu Minsi Mikuru ya Noheli n’Ubunani ,aho ubu bayagendana aho bagiye hose.


Abo baturage babwiye Imvaho Nshya ko kubera ubwoba bwo kwibwa amatungo, bahisemo kurarana na yo mu ngo zabo, mu byumba cyangwa mu bikoni, mu gihe abandi bayajyana aho bagiye hose, yaba mu mirima cyangwa mu ngendo zo mu Midugudu yabo.

Ni ibintu bigoye cyane abageze mu zabukuru, ariko bakabikora kuko nta yandi mahitamo baba bafite.


Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunga wahawe izina rya Kazindutsi yagize ati: “Ubusanzwe ubujura burahari, ariko mu minsi mikuru bwo ntitugoheka. Tuba tuzi ko bashobora kuza nijoro bakatwiba, kuko baba bashaka inyama zo kurya”.


Yakomeje avuga ko kubera ubwo bujura, hari abari boroye ihene n’intama bacitse burundu kuri ubwo bworozi ndetse n’ubw’inkoko kubera ko bazibwa kenshi.


Undi muturage wo mu Murenge wa Kinoni wahawe izina rya Muyobozi na we yongeyeho ati: “Jye nari mfite inkoko nyinshi ariko naraziretse. Kuko bahoraga bapfumura ikiraro, ubundi bakazitwara ku manywa mpitamo kuzireka, abajura basubiza umuntu inyuma mu iterambere.

Ubu nsigaye ntunze ihene, ariko na zo nzijyana aho ngiye hose. No mu minsi mikuru, aho kwishimira Iminsi Mikuru, tuba turi mu bwoba.”


Ikindi kibabaza abaturage ni uko ngo hari abajura bafatwa ku wa Mbere, ariko ku wa Kabiri bakaba bamaze gufungurwa, bikavugwa ko hari ubwo bagaruka bagahigira abo bakeka ko batanze amakuru yabafashije gufatwa, bababwira ko bazabagirira nabi.


Hari n’ubuhamya bw’umuturage uherutse kwibwa ingurube ye mu minsi ya hafi, umunsi mukuru wa Noheri wegereje.


Yagize ati: “Banyibiye ingurube nijoro, ari bwo twari turi kwitegura Noheri. Byatumye umunsi mukuru tuwuryana agahinda, nta mutuzo, twibaza aho ubuyobozi bugeze muri iki kibazo, tekereza ko iyo ngurube bayibye ihaka.”


Abaturage bavuga ko ubujura bw’amatungo n’imyaka mu mirima yabo bwatumye hari abarya iminsi mikuru batishimye, bahangayikishijwe n’umutekano w’ibyabo aho kuba kwishimira iminsi mikuru.


Umuyobozi w’Akarere ka Burera, ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mwanangu Théophile, yavuze ko hakajijwe amarondo haba ku manywa na nijoro kugira bahashye ubwo bujura.


Yagize ati: “Kuri ubu twafashe ingamba ko hakorwa amarondo haba ku manywa na nijoro. Aya marondo agomba gukorwa uhereye mu Isibo. Abo dufata tubashyikiriza inzego bireba kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.”


Akomeza agira ati: “Ndashishikariza abaturage gukomeza kwita ku matungo yabo n’imyaka yabo, ariko nanone buri wese ajye atanga amakuru ku bantu bose bakekwaho ubujura bw’amatungo, by’umwihariko abagenda mu Masibo batazwi.”


Ubuyobozi buvuga ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ari bwo buzafasha guhashya burundu iki kibazo cy’ubujura gikomeje kubangamira imibereho y’abaturage bo mu Karere ka Burera.

Ubujura muri Burera bwibasira n’imyaka mu mirima nk’uko abaturage babivuga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA