Buri myaka 5 hari abagerageza gushoza intambara ku Rwanda- Perezida Kagame
umutekano

Buri myaka 5 hari abagerageza gushoza intambara ku Rwanda- Perezida Kagame

ZIGAMA THEONESTE

August 25, 2025

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame, yatangaje ko mu myaka 31 ishize u Rwanda rubohowe, nta myaka itanu ishira rudashotowe n’abatarushakira ineza bagerageza kurushozaho intambara.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025 mu butumwa yahaye abasirikare, abagize Polisi y’Igihugu n’abagize Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) 6000 basoje amasomo ya gisirikare bigiraga mu kigo cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuva ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta myaka 5 ishira abadashakira u Rwanda ineza bagerageza kurushozaho intambara.

Ati: “Mu myaka 31 ishije, buri myaka itanu, ubwo ni inshuro 6, ntabwo ishira hatabaye icyugariza u Rwanda. Ibyo byugariza u Rwanda bituruka ahandi ntabwo bituruka ku Rwanda.

Inshingano za RDF ntabwo ari ugushotorana. Nubwo muri uyu mwuga wa RDF harimo kurwana intambara, kurasana kandi bivuze ko harimo abapfa n’abakomereka, ariko ntabwo intego ari ukwica cyangwa gukomeretsa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo hari abantu bagaragaje ko badakunda u Rwanda bakarushozaho intambara, RDF ikora akazi kayo.

Ati: “Icyo gihe intambara irarwanwa. Kandi tugomba kuyirwana tugira ngo tuyitsinde. Ntabwo ari ukubabarira […] turabikomeza bikagera kuri buri wese. Yaba twe yaba abanzi b’u Rwanda turwana na bo tuba tugira ngo bibagereho, bumve ko intambara bashoje batari bakwiriye kuyishoza.”

Yabwiye abashaka kugaba intambara ku Rwanda ko bayijyana ahandi kuko nibabigeregeza bitazabagwa amahoro.

Umukuru w’Igihugu n’ubwo atavuze izina ariko benshi bumvise ko yagarukaga kuri Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Tshisekedi Felix Tshilombo, wigeze gutangaza ko yifuza gutera u Rwanda, agakuraho ubuyobozi buriho.

Muri Mata yarabigerageje afatanyije n’ingabo za SADC, FDLR n’aba Wazalendo barasa ku Rwanda mu Karere ka Rubavu ariko ibitero byaburijwemo n’ikoranabuhanga ririnda inkike z’u Rwanda.

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zigomba guhora z’iteguye abo bashaka kugirira u Rwanda nabi ntibabigereho.

Ati: “Abo basakuje cyane bakavuga ko bashaka kugirira u Rwanda nabi, babonye kurugirira nabi bitoroshye. Wenda nibamara kuruhuka nyuma y’imyaka itanu, bazongera bagerageze. Bizabaho nka kwa kandi cyangwa birusheho kuba bibi.”

Yasabye abagize RDF gukomeza kubahiriza inshingano zabo ntawe basiganya kugira ngo barusheho kurinda imbibi z’Igihugu n’abagituye muri rusange.

Ati: “Ibyo ukora wumva ko ari ibyawe, ugafatanya n’undi na we wumva ko ari ibye, ni ho Ingabo z’Igihugu zihurira.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko uko gukorera Igihugu bitareba ingabo gusa ahubwo n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kubigira ibyabo.

Yavuze ko kugira ngo byose bigerweho hasabwa ikinyabupfura ari cyo gituma abasirikare batekereza ku cyo bakora cyose cyatuma bubahiriza inshingano zabo.

U Rwanda rukomeje gushimwa n’amahanga ko inzego z’umutekano zarwo zikora kinyamwuga kandi zicunga umutekano zinita ku iterambere ry’abi zishinzwe kurinda. 

Umukuru w’Igihugu yibikije ko u Rwanda ruzanakomeza gufasha igihugu icyo ari cyose gishaka kugarura amahoro n’umutekano.

Ati: “Dufatanya n’abashaka ko tubafasha, ntabwo igisirikare cyacu ari igicanshuro”.

Yibukije ko ingabo z’u Rwanda n’abandi Banyarwanda bafite intego ihamye yo gukora ibirambye binyuze mu gusigasira abo bari bo n’ibindi bigamije guteza imbere Igihugu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA