Umuhanzi wo mu gihuhugu cya Nigeria Damini Ogulu uzwi cyane nka Burna Boy, yatangaje ko ku mugabane wa Afurika wose nta muhanzi umuhiga ubuhanga n’ubuhangange uretse Fela Kuti watangije injyana na Afrobeat.
Burna Boy ari mu byamamare bimaze kwegukana igihembo cya Grammy Award, ibihembo bitangwa n’ihuriro ryitwa The Recording Academy muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu rwego rwo gushimira abantu bagaragaje ubuhanga n’ubudasa mu ruganda rw’umuziki.
Byatangiye gutangwa mu mwaka wa 1959, kandi bigamije kwizihiza ubuhanga n’ubuhanzi mu njyana zinyuranye z’umuziki, aho abahanzi bashimirwa uruhare rwabo binyuze mu guhabwa ibibumbano bya zahabu .
Ibi bihembo bifatwa nk’ibyo ku rwego rwo hejuru mu muziki ku Isi hose, bikaba byemera kandi bishima umurimo w’indashyikirwa n’ingaruka abahanzi bagira mu ruganda rw’umuziki.
Umuhanzi Fela Kuti ni umwe mu bahanzi batangije injyana ya Afrobeat mu myaka ya 1960, ikorwa n’abarimo Tony Allen na Fela Kuti ari na we Burna Boy avuga ko ari we wenyine umurusha ibigwi.
Burna Boy yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro cyamuhuje n’umunyamakuru witwa Playboymax amubajije niba hari umuhanzi muri Afurika yemera ko amurenzeho.
Boy ati: “Fela Kuti ni umwami, ni we muhanzi wenyine w’Umunyafurika undenzeho mu bigwi.”
Aya magambo ya Burna Boy yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko yiyemeye cyane kandi bitari bikwiye.
Nubwo Burna Boy ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika muri iki gihe, urutonde rw’abahanzi b’Abanyafurika bafatwa nk’abakomeye mu mateka rukomeje kugibwaho impaka.
