Burundi: Umupolisi wavuze kuri ruswa arafunze 
Amakuru

Burundi: Umupolisi wavuze kuri ruswa arafunze 

Imvaho Nshya

August 9, 2023

Mu Burundi, umupolisi afunzwe akekwaho kuba yaravugiye mu ruhame ko polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda no mu nzego zikorera i  Bujumbura, ari zo serivisi zamunzwe na ruswa kurusha izindi. 

Amakuru yizewe afitwe n’Ijwi ry’Amerika avuga ko kuwa Gatandatu Kaporari Chef de Police Jerome Niyonkuru ari bwo yatawe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi ku munsi w’ejo kuwa Kabiri tariki 08 Kanama 2023, yavuze ko mu byo Jerome Niyonkuru akekwaho, harimo gusebya inzego.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA