Butamwa yari ituwe n’Abatutsi benshi hasigaye ingerere
Politiki

Butamwa yari ituwe n’Abatutsi benshi hasigaye ingerere

KAYITARE JEAN PAUL

April 13, 2024

Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka, mu yahoze ari Komini Butamwa, ubu ni mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, watangaje ko hahoze hatuye Abatutsi benshi.

Kanani Théogène, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Mageragere yavuze ko wari utuwe n’Abatutsi 7,000. Mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aba 7,000 bishwe n’abicanyi bagamije kubamaraho, ariko Inkotanyi zarabarokoye kandi zihagarika Jenoside.

Yabigarutseho ejo ku wa Gatanu tariki 12 Mata 2024 ku kibuga cya Mageragere, ubwo muri uyu Murenge hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki 12 Mata 1994 ni bwo Abatutsi banyuze inzira y’umusaraba, abari batwite babafomoje inda, Dusabe Theresa yabakuyemo inda akajya akubita impinja ku nkuta.

Uyu yakatiwe n’Inkiko Gacaca ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko.

Yagize ati: Ni inzira y’umusaraba itari itworoheye, itari yoroshye ku Mututsi, ahigishwa imbwa ukagira ngo ni imbwa bavumbuye. Twari nk’inyamaswa, twari ibisimba ariko uyu munsi dufite Leta nziza, twariyubatse dufite igihugu cyiza dutuyemo kandi tubayeho neza kubera ubuyobozi bwiza.”

Umuryango Ibuka mu Murenge wa Mageragere, wavuze ko mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mageragere hashyinguyemo imibiri 1,200 isaga.

Yahoze ari imibiri 1 800 isaga, imwe bayijyana ku Gisozi indi yimurirwa mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ibuka ibwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko Imana yabarokoye ikoresheje inkotanyi. Igira iti: Ubu twarize, twariyubatse dufite Umuryango. Dufite ubuyobozi budutega amatwi bukatwumva.”

Abarokotse Jenoside babonye ubufasha, barivuza, baravurwa neza kandi Leta yita ku barokotse batishoboye.

Imiryango 50 itishoboye yahawe inka muri gahunda ya Girinka, imiryango 42 yasaniwe inzu, imiryango 22 y’intwaza ibona ubufasha nkuko bikwiye.

Hari inzu zubatswe mbere zirimo gusenyuka. Umuryango Ibuka muri Mageragere usaba ko basanirwa kugira ngo babe ahantu hatekanye.

Murebwayire Betty, Umukozi ushinzwe imirimo rusange (DM) mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko ari umwanya wo kubwira abarokotse Jenoside ngo Abanyarwanda banze kuba imbata y’amateka yaranze igihugu.

Yagize ati: “Kwibuka ni igihango dufite twebwe abakiriho no guhora tuzirikana amateka kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Abarokotse mwarakoze cyane kubabarira mukihanganira ibidashoboka, gutwaza, amateka n’ibindi.

Uyu munsi mukaba mugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, uyu ni umwanya wo kubashimira.”

Murebwayire yavuze ko urumuri rwimuye umwijima kandi ko rutazigera ruzima.

Ati: “Ababyeyi bacu turabahamiriza ko uru rumuri rutazigera ruzima ukundi.

Ndi Umunyarwanda tugomba gukomeza kuyishyira imbere kuko amacakubiri ntacyo yatugezaho.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwemeje ko buzakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside mu gukomeza gushakira amacumbi abasizwe bafite imbaraga nke.

Umuhanzi Justin Nsengimana yifatanyije n’abaturage ba Mageragere kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Urwibutso rwa Jenoside rwa Butamwa

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA