Butaro hafashwe insoresore 10 zikekwaho gukubita no kwambura abaturage
Amakuru

Butaro hafashwe insoresore 10 zikekwaho gukubita no kwambura abaturage

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 25, 2025

Mu Murenge wa Butaro, Akagari ka Gatsibo, mu Karere ka Burera, hafashwe insoresore 10 zari zimaze igihe zihungabanya umutekano w’abaturage, zibatera ubwoba, zikabakubita ndetse zikabambura utwabo mu masaha y’umugoroba.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Ugushyingo, 2025, ku bufatanye bw’abaturage na Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru bafatanyije bakurikirana amakuru y’izo nsorerore, kugeza ubwo zafatiwe mu bikorwa byo gutegera abaturage mu nzira ziva mu masantere ya Butaro na Gatsibo. Kuri ubu, bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro kugira ngo bakorweho iperereza.

Umwe mu baturage wahawe amazina ya Nsengiyaremye Theogene yagize ati: “Izi nsorerore zari zimaze kutubuza amahwemo. Umugoroba wagera ugashakisha ahandi ho kunyura mu nzira twagendaga twikanga gukubitwa cyangwa kwamburwa. Ubu turasinzira neza noneho, turashimira Polisi yadufashije gucyaha aba basore batunigaguriraga mu mayira.”

Undi muturage wo mu Kagari ka Gatsibo we yagize ati: “Bari batangiye kuduteza umutekano muke mu buryo bukabije. Hari n’abagore batinyaga gutaha nijoro. Ubu kuba bafashwe ni ibintu bigiye kuduha umutekano urambye ni ukuri.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yemeje ayo makuru avuga ko abo bantu bari barihaye ingeso yo gutegera abaturage mu nzira mu masaha y’umugoroba, aho babaga bitwaje inkoni, ibyuma n’ibindi bikoresho bigamije gutera ubwoba.

Yagize ati: “Ni abantu bari bamaze iminsi bahohotera abaturage. Twafatanyije n’abaturage turabafata, kandi ubu bagiye gukurikiranwa kugira ngo babiryozwe.”

IP Ngirabakunzi yasabye urubyiruko kwirinda ibikorwa nk’ibi, ahubwo bagakoresha amahirwe menshi Leta yashyizeho mu kubateza imbere.

Yagize ati : “Urubyiruko rufite amahirwe menshi mu mashuri y’imyuga, inguzanyo za BDF, ubushabitsi n’izindi gahunda za Leta. Kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi si byo biri kubaka ejo hazaza.”

Polisi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe aho babonye umuntu wese ugerageza guhungabanya umutekano, kuko ari byo bituma inzego zishinzwe umutekano zikora inshingano neza.

Polisi kandi isaba abaturage gukomeza gukora amarondo, ishishikariza aborozi b’inka gushishikariza abashumba babo kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’Umunyarwanda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA