Butera Knowless arateganya gutaramira muri BK Arena
Imyidagaduro

Butera Knowless arateganya gutaramira muri BK Arena

MUTETERAZINA SHIFAH

March 24, 2026

Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko hatagize igihinduka ateganya gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena, asezeranya abakunzi b’ibihangano bye ko yazishimana na bo umwaka utaha. Ni bimwe mu byo yagarutseho mu ijoro ry’itariki 23 Werurwe 2026, ubwo yari mu kiganiro n’abakunzi be cyacaga ku mbuga nkoranyamabaga kizwi nka ‘Live’, maze umwe muri bo akamubaza igihe ateganya kuzataramira muri BK Arena.

Mu kumusubiza, yagize ati: “Hatagize ikintu gihinduka ni umwaka utaha.” Nubwo atigeze avuga igihe neza, Butera yagaragaje ko mu byo ateganya muri 2027 harimo no gutaramira muri BK Arena mu rwego rwo kwishimana n’abakunzi be.

Knowless ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda baciwe intege kenshi nk’uko bigendekera ibindi byamamare bigitangira umuziki, ariko agakomeza gukora indirimbo nyinshi kandi izo yakoze kugeza ubu zikaba zikunzwe n’abatari bacye.

Uwo muhanzikazi yatangiye umuziki mu mwaka wa 2011 bivuze ko amaze imyaka 15 mu buhanzi. Mu ndirimbo zizwi cyane yakoze harimo nka: Nzaba mpari, Sinzakwibagirwa, ibidashoboka n’izindi zatumye aca agahigo ko kuba umuhanzikazi nyarwanda rukumbi wegukanye ibihembo bya “Primus Guma Guma Super Star” yatwaye mu 2015.

Butera Knowless ubwo yataramiraga Abanyarwanda muri Primus Guma Guma Super Star 2015
Butera ni we muhanzikazi wegukanye igihembo cya PGGSS astindira Miliyoni 24 Frw

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA