Amb. Ernest Y. Amporf yemejwe nk’Ambasaderi wa Ghana mu Rwanda akabari uwa mbere ugiye guhagararira icyo gihugu i Kigali.
Amb Ernest yiyongereye ku bandi ba Ambasaderi b’ibihugu 20 b’Afurika bafite icyicaro i Kigali.
Ni icyemezo cyaraye gifashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ni inama kandi yemeje intumwa zihariye z’ibihugu birimo Mali ihagarariwe na Brigadier General Mamary Camara na Alexander Polyakov, uhagarariye u Burusiya, bombi bafite icyicaro i Kigali mu Rwanda.
Iyo nama kandi yanashyize abanyobozi batandukanye mu myanya no mu nzego zitandukanye zirimo Perezidansi ya Repulika, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MINIFRA) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) ndetse na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu.
Mu bahawe imyanya harimo Kaboneka Francis wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu.
Kaboneka Francis yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu 2014 kugeza mu 2018, yanabaye kandi Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, akora n’indi mirimo itandukanye.
Uretse Kaboneka, Thaddée Tuyizere na we yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu.
Dr. Lassina Zerbo yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’ingufu akaba n’umwe mu bagize akanama gashinzwe ingamba na gahunda muri Perezidansi ya Repubulika.
Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Mugiraneza Jean Bosco yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ingufu, Dr. Ngarambe Jack agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe imijyi, gutuza abaturage n’imiturire.
Gemma Maniraruta yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amazi n’Isukura ndetse na Nuwamanya Emmanuel wagizwe umushakashatsi.
Mugiraneza, yari asanzwe ari mu mwanya yahawe ariko akora nk’Umuyobozi w’Agateganyo, akaba yarigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG).
Muri RHA, Ahabwe Emmanuel yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imibere no guteza imbere imyubakire y’inyubako ziciriritse, Alexia Byusa yagizwe Umuyobozi ushinzwe inyubako za Leta n’imicungire y’imitungo itimukanwa.
Fabrice Sebagira yagizwe Umuyobozi ishunzwe imyubakire, Gisele Amizero, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange n’amategeko agenga imyubakire n’ubugenzuzi, mu gihe Nshimiyimana Harouna yagizwe Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe Ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga (SPIU).
Patrick Emile Baganizi, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Imari cyo gusana Imihanda(RMF).
Muri Minisiteri y’Ubutabera, Michael Butera yagizwe Umujyanama Mukuru mu bya tekeniki.
Mu Bushinjacyaha Bukuru (NPPA), Butera Oscar na Sibomana Stanislas, bagizwe abashinjacyaha bakuru.