Bweyeye: Batangiye umwaka bishimira kuganura ku byo bahinze
Amakuru

Bweyeye: Batangiye umwaka bishimira kuganura ku byo bahinze

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

December 31, 2025

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi baravuga ko iyi Minsi Mikuru isoza umwaka igenda neza, cyane cyane ko ikirere cyabagendekeye neza, abenshi bejeje ibishyimbo, batangiye kubisarura, ibigori n’indi myaka na byo bimeze neza.

Abaganiriye na Imvaho Nshya isanze batonora ibishyimbo, abandi babyanika, bayitangarije ko basoje umwaka neza bejeje, ubunani bakabwizihiza baganura ku byo bejeje, birimo ibishyimbo, ibigori na byo bisigaje igihe gito ngo byere ariko ababihinze mbere batari bubure ibyo batekera abana, bakanishimira umutekano usesuye.

Mukandekezi Mélanie Imvaho Nshya yasanze iwe atonora ibishyimbo mu Mudugudu wa Mudasomwa, Akagari ka Kiyabo yavuze ko yishimiye kurangiza umwaka neza abona icyo agaburira umuryango we.

Ati: “Nubwo tutazarya inyama kuko zihenze cyane, ikilo cy’amafaranga 7000 ku muryango w’abantu 8 mfite kitagira icyo kitumarira, nishimiye ko Noheli twariye imyaka twiyejereje n’ubunani tukazagura umuceri tugashyiraho ibi bishyimbo twejeje, abana bakarya, bagahaga, bakanezerwa.”

Avuga ko kuba batekanye, ibishyimbo byeze, ibigori na byo bitangiye kwera, imyumbati, ibijumba, urutoki n’indi myaka bimeze neza mu mirima, banezerewe.

Ati: “Tuba twaragiye mu bimina bya Mituweli, tuzarasa ku ntego mu kwezi kwa 2 tukayitanga. Iyo uzi ko watanze Mituweli, abana biga neza kuko amafaranga usabwa uyatanga, tukaba dutekanye ntawe uturuka hakurya mu gihugu cy’abaturanyi ngo atudurumbanye, tuba twumva umwaka tuwizihije neza.”

Mukamana Hélène ufite umuryango w’abantu 11 yagize ati: “Nishimiye kwizihiza Noheli n’Ubunani nejeje ibishyimbo, nshobora gukorera amafaranga nkabona ibirayi n’umuceri tukarya. Imvura yaguye neza tureza. Twumva hari aho izuba ryacanye ntibagira icyo babona ari ko twe aha mu Bweyeye icyo kibazo ntitwakigize.”

Avuga ko kuri Noheli basangiye n’abataragize amahiwe yo kugira icyo basarura kubera impamvu zinyuranye, bishimira kubona icyo babaha, bakizera ko n’Ubunani buri bugende neza.

Ntakirutimana Joseph na we waganiriye na Imvaho Nshya ava guhaha iby’Iminsi Mikuru muri santere y’ubucuruzi ya Bweyeye, ati: “Mbere na mbere turashimira Imana yaduhaye ikirere cyiza, imvura ikagwa tukeza, tukaba turi mu Minsi Mikuru isoza umwaka tuganura ku byo twiyejereje.”

Yongeraho ati: “Turanashimira Umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame umutekano dufite. Icyo umuntu abonye cyose aragisangira n’umuryango n’abaturanyi ntawe umuhagaze hejuru, turishimye cyane.”

Uwamahoro Marie na we waganiriye na Imvaho Nshya yanika ibishyimbo, ati: “Hano Bweyeye tuba turi mu bimina bya Mituweli tukarasa ku ntego mu kwezi kwa 2. Nk’ubu ibishyimbo byeze n’ibigori bitangiye kwera ntidusesagura. Twirinda kugura ibiturenze ariko icyo duha abana nk’ubu twejeje kirahari.”

Yongeyeho ati: “Turanazirikana ko abana bazasubira ku mashuri tariki 5 Mutarama 2026. Turazirikana kurasa ku ntego ya Mituweli muri Gashyantare 2026, tukanazirikana ko iminsi y’umwaka iba ari 365 cyangwa 366. Ntitwarya cyangwa ngo tunywe iby’iyo minsi yose umunsi umwe, ubuyobozi budukangurira kuzigamira indi minsi. Ni yo mpamvu iyo tubonye umuceri, ibirayi cyangwa igitoki, tugashyiraho ibi bishyimbo n’ibigori ku babyejeje twumva tunezerewe kandi ni ko bizagenda.”

Banavuga ko muri iyi Minsi Mikuru isoza umwaka bafatanya n’ubuyobozi bwabo kwicungira umutekano, barwanya ubusinzi, urugomo, ubujura n’amakimbirane mu ngo, kugira ngo basoze umwaka neza, batangire undi mu mahoro, imihigo bawuhizemo bayihigure, baharanire ko abana bose biga, banivuza igihe barwaye, ubuzima bugakomeza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye Rwango Jean de Dieu, yunga mu ry’aba baturage, yemeza ko imvura aha i Bweyeye yagwiriye igihe, ikanagwa neza nubwo hari hamwe na hamweyangije ibishyimbo ariko bitari cyane, ku buryo nta kibazo cy’inzara cyangwa ibiribwa bike mu Murenge ayobora.

Ati: “Ikirere cyatugendekeye neza ni yo mpamvu mwabonye ibishyimbo byeze bari kubisarura. N’ibigori byatangiye kwera, imyumbati mu gice kiyihinga cya Rasano na Murwa imeze neza, urutoki mu bice bya Gikungu na Nyamuzi na rwo rumeze neza, byose biratanga icyizere ko iminsi mikuru isoza umwaka bari buyizihize biyizeye.”

Anabashimira ko bamaze gufata ingamba zo kwirinda gusesagura muri iyi minsi, imyaka bejeje ntibayipfushe ubusa ngo bishinge inzoga, bakanategura neza itangira ry’amashuri no gutanga Mituweli y’umwaka utaha, bakanakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano kuwucunga, ntihagire ubaca mu rihumye ngo awuhungabanye.

Umurenge wa Bweyeye utuwe n’abaturage barenga gato 20 000, batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi.

Bavuga ko guturira Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bituma bahorana imvura, ko nta bibazo by’amapfa bakunda kugira, bigatuma Iminsi Mikuru isoza umwaka bakunze kuyizihiza bafite ibiribwa, bakanagira umuco wo gusangira n’abatarejeje ku mpamvu zitandukanye.

Mukandekezi Mélanie ( iburyo) na Mukamana Hélène bavuga ko bishimiye ko Iminsi Mikuru isoza umwaka igeze bejeje

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA