Bwiza na Chriss Eazy mu bazasusurutsa ibirori byo gusoza UCI
Amakuru

Bwiza na Chriss Eazy mu bazasusurutsa ibirori byo gusoza UCI

MUTETERAZINA SHIFAH

September 27, 2025

Abahanzi bari mu bakunzwe mu muziki nyarwanda Bwiza, Chriss Eazy na Mc Brian bazatarama mu birori bizasoza Shampiyona Mpuzamahanga y’Isi y’Amagare (UCI 2025)

Mu gihe habura amasaha kugira ngo UCI isozwe hanatangwa ibihembo hateguwe igitaramo kizaherekeza iryo siganwa ari nabyo abo bahanzi bazataramamo.

Ku nteguza y’ibyo birori, Bwiza yasangije abakunzi be kuri konti ye ya Instagram yasabye abantu bazitabira isiganwa rya nyuma kutazahita bataha.

Yanditse ati: “Mureke dusoze UCI mu buryo bwiza, nyuma y’isiganwa rya nyuma n’itangwa ry’ibihembo ntuzihutire gutaha uzagume hafi aho utegereje ibirori byo gusoza.

Ku rubyiniro muzasusurutswa na Bwiza, Chriss Eazy hamwe na Shema Natete Brian uzwi nka Mc Brian.”

Ni ibirori bisanzwe bibera ahasanzwe hatangirwa ibihembo mu rwego rwo gufasha abantu kurushaho kunezerwa kuko kwinjira  ari ubuntu.

Chriss Eazy na Bwiza bagiye guhurira ku rubyiniro mu gihe basanzwe bafitanye indirimbo zitandukanye zirimo ‘LOLO,’ ‘Cinema,’ Akana kabi n’izindi.

Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI) imaze icyumweru iba aho yaberaga i Kigali, yatangiye tariki 21 ikaba izasozwa ejo ku wa 28 Nzeri 2025 ari nabwo ibirori byo kuyisoza bizaba.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA