Umuhanzikazi Bwiza yateguje uruhererekane rw’ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye ku Isi, birimo ibyo azakorera ku mugabane w’u Burayi, Amerika, Canada no muri Afurika.
Ni bitaramo byiswe “Bwiza Home World Tour 2026”, biri mu mushinga wo kumurika Alubumu ye ya gatatu yanabyitiriye.
Bwiza yabitangarije ku rubuga rwa X aho yavuze ko agiye kumurika Alubumu ya gatatu kandi noneho ibintu yabishyize ku rwego mpuzamahanga.
Yanditse ati: “Alubumu yanjye ya gatatu ‘Home’ yamaze kuboneka kandi ubu ngiye kuyishyira ku rwego rw’Isi. ‘Bwiza Home World Tour 2026 mu Bwongereza, Canada, na Afurika.”
Ni ibyo atangaje nyuma y’igihe gito asohoye indirimbo yise Boda Boda igaragaza amarangamutima y’umukobwa ushyirwaho igitutu cyo gutinda gushinga urugo, icyakora akaza kubona umukunzi udafite ubutunzi bwinshi akamubwira ko amukundira uko ari ndetse bazafatanya bakagera kuri byinshi.
Uwo muhanzi atangaje ibi mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hashize iminsi hagaragara amakuru y’uko ari mu myiteguro yo gukora ubukwe nyamara we akabitera utwatsi, icyakora ibi byagaragaje ko yari ahugiye mu gutegura umuzingo we wa gatatu.
Bwiza yatangiye umuziki mu 2021, kuva icyo gihe yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’ibihangano bye, bituma yegukana ibihembo bitandukanye ndetse mu 2025 ahabwa igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka mu bihembo bya Isango na Musizika Awards (IMA).
Muri 2025, Bwiza yamuritse Alubumu ye ya kabiri yise “25 Shades” mu gitaramo cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi.
Ni Alubumu ikubiyemo indirimbo 12 zirimo ‘Ahazaza’, ‘To You’, ‘Nasara’, ‘Best Friend’ n’izindi yaje ikurikiye iyambere yise “My Dream” yamuritse mu 2023 nayo iriho indirimbo 14.

