Umuhanzikazi w’Umuyarwanda Bwiza, uri mu ruzinduko rwo gukora ibitaramo mu Gihugu cya Suwede, yishimiye gusura inzu ndangamurage y’amateka y’ubwoko bw’aba Vikings, babayeho mu kinyejana cya 8 ku Mugabane w’u Burayi.
Uwo muhanzikazi yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto yahifotoreje ubwo yahasuraga tariki 11 Werurwe 2026.
Ayo mafoto yayaherekeresheje amagambo agira ati: “Turi mu mihanda ahari inkuru nyinshi.”
Aba Vikings ni ubwoko bw’abantu bakomokaga mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi bizwi nka Scandinavia, birimo Norvege, Suède na Denmark, amateka agaragaza ko abo bantu babayeho cyane hagati y’umwaka wa 800 kugeza mu wa 1050 nyuma y’ivuga rya Yesu Kristo, igihe cyiswe Viking Age mu mateka y’u Burayi.
Ni abantu bari bazwi nk’abasirikare n’abasare bakomeye, bafite amato yihariye yitwaga Longships yabafashaga kugenda mu nyanja no kugera mu bihugu bya kure. Ibi byatumye bagera mu bice byinshi by’u Burayi ndetse no mu bindi bihugu byo ku migabane itandukanye baramamara.
Bagize uruhare mu kwagura ubucuruzi mu Burayi bwo hambere, ndetse bagera no mu bice by’u Bwongereza, u Bufaransa, Iceland, Greenland ndetse bamwe bavuga ko bageze no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mbere y’uko Christopher Columbus avumbura umugabane wa Afurika y’Amajyaruguru.
Bwiza, yagaragarije abamukurikira ko gusura iyo nzu byabaye nk’urugendo rwo kumenya amateka n’umuco by’igihugu arimo gutaramiramo.
Uretse kuba bakunze kuvugwa nk’indwanyi zakoraga ibitero mu bihugu bitandukanye, amateka agaragaza ko aba Vikings bari n’abacuruzi bakomeye, abahinzi ndetse n’aborozi.
Bwiza akomeje gukora ibikorwa bishyira umuziki we ku rwego mpuzamahanga birimo ibitaramo, gusohora Alubum n’indirimbo aho kuri ubu arimo gukora uruhererekane rw’ibitaramo yise ‘Home World Tour’ 2026.
