Byinshi ku bantu 25 u Rwanda rwafatiye ibihano bashinjwa iterabwoba
Ubutabera

Byinshi ku bantu 25 u Rwanda rwafatiye ibihano bashinjwa iterabwoba

Imvaho Nshya

October 15, 2025

Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari (Financial Intelligence Centre – FIC) cyaraye gitangaje urutonde rw’abantu 25 bafatiwe ibihano na Guverinoma y’u Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Urwo rutonde rwiganjeho abayobozi b’imitwe y’iterabwoba yahungabanyije u Rwanda mu myaka irenga 25 ishize harimo abo mu mutwe w’Iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri urwo rutonde kandi hariho abayobozi b’indi mitwe y’iterabwoba nka RNC, MRCD, FLN n’indi mitwe inyuranye iyishamikiyeho

1. Lt Gen Gaston Iyamuremye

Uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abafatiwe ibihano ni Perezida wa FDLR Lt Gen Gaston Iyamuremye wamenyekanye ku yandi mazina nka Victor Byiringiro cyangwa Gen. Rumuri.

Lt Gen Iyamuremye w’imyaka 76 y’amavuko, yavukiye mu Ruhengeri ubu ni mu Karere ka Musanze, kugeza uyu munsi akaba aba I Walikale mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Uretse ibihano u Rwanda rwamushyiriyeho, Gen Rumuri yanashyiriweho ibihani n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku isi ndetse na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA)

Uyu mugabo ni we mutwe wa FDLR akaba agira uruhare mu gutegura no guhuza ibikorwa by’iterabwoba byayo bihungabanya umutekano w’u Rwanda, ubwambuzi, gusoresha no kwiha umutungo kamere binyuranyije n’amategeko kugira ngo atere inkunga ibikorwa bye by’iterabwoba.

2. Maj Gen Pacifique Ntawunguka

Maj Gen Pacifique Ntawunguka w’imyaka 61 y’amavuko, na we wamamaye nka Gen ‘Omega’ ni umuyobozi w’ishami rya FDLR rishinzwe intambara (FOCA), na we akaba ashinjwa ibyaha bimwe n’ibya Lt. Gen. Iyamuremye birimo gutegura no kugaba ibitero bihungabanya umutekano w’u Rwanda, ubwambuzi no kwihesha imitungo kamere mu gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.

Uyu munsi Gen. Omega na we avugwaho ko abarizwa i Walikale mu Burasirazuba bwa RDC, na we akaba ari ku rutonde rw’abo Leta Zunze Ubumwe zafatiye ibihano.  

3. Col Sylvestre Sebahinzi

Col Sylvestre Sebahinzi w’imyaka 64 y’amavuko wamenyekanye ku izina rya Zinga Zinga ZZ, na we ni umwe mu barwanyi b’imbere muri FDLR, akaba ari umwe mu bashakira uwo mutwe abaterankunga mu karere ka Afurika y’Amajyepfo by’umwihariko.

Col. Sebahinzi yavukiye mu Karere ka Nyabihu akaba ari n’umwishywa wa Perezida Juvenal Habyarimana, ubu akaba atuye i Lusaka muri Zambia.

Hagati y’umwaka wa 2006 na 2009, Col. Sebahinzi yayoboye ibitero by’iterabwoba igihe yari umuyobozi w’umurenge wa FDLR, akaba ari mu bantu baro bayoboye batayo ya FDLR. Ikigo FIC cyatangaje urutonde yagaragayeho cyagize kiti: “Yabaye kandi umushinjacyaha wa FDLR mu nkiko zitemewe zicaga abasivili barengana mu Burasirazuba bwa RDC

zica abaturage benshi b’inzirakarengane muri DR Congo.” Yahujwe na FDLR hamwe nubukungu bwayo.Uyu na we afitanye isano ya bugufi na FDLR ndetse n’ibikorwa byo kuuyiyera inkunga.”

4. Maj Alphonse Munyarugendo

Maj Alphonse Munyarugendo w’imyaka 59, uzwi ku izina rya Monaco Dollar, ni umuhuzabikorwa wa FDLR mu Mu Muryango w’Iterambere ry’Ubukungu bw’Ibihugu by’Akarere ka Afurika y’Amajyepfo  (SADC). Araregwa gushyigikira iterabwoba rirwanya u Rwanda. Uyu mugabo ukomoka mu Karerere ka Ngororero yari mu bayobozi ba mbere ba ALIR, umutwe wabanjirije FDLR, wagabye ibitero by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda. Ubu atuye i Maputo, muri Mozambique, akaba ahuza ibikorwa by’ubukangurambaga no gukusanya inkunga zishyigikira gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba bya FDLR.

5. Faustin Ntirikina

Faustin Ntirikina uzwi ku zina ry’iritazirano rya Pacifique Zigabe, ashinjwa gushaka no kwinjiza abarwanyi mu mutwe w’iterabwoba wa RUD-Urunana wagabye ibitero mu Kinigi, mu Karere ka Musanze ku wa 14 Ukwakira 2019, akaba anavugwaho gukorana bya hafi na FDLR. Ntirikina afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa.

6. Maj Gen Antoine Hakizimana

Maj Gen Antoine Hakizimana wavukiye mu Karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 1971, wamenyekanye ku gatazirano ka Jeva, ni Umuyobozi Mukuru wa gisirikare wa CNRD-FLN, wahuzaga ibikorwa mu bitero by’iterabwoba byagabwe i Nyaruguru na Kitabi. Bivugwa ko afite aho ahurira n’abayobozi ba FDLR, nka Victor Byiringiro. Hakizimana kuri ubu afite icyicaro i Bujumbura, mu Burundi.

7. Eric Munyemana

Eric Munyemana wavukiye mu Karere ka Karongi mu mwaka wa 1972, ni we Visi Perezida akaba n’umuhuzabikorwa w’umutwe w’iterabwoba wa FLN, akaba ashinzwe no gushakira inkunga ibikorwa byawo by’iterabwoba nk’uko byatangajwe ku rutonde rw’ibihano.

Uyu munsi, Munyemana abarizwa mu Gace ka Flanders mu Bubiligi, aho ari umukanishi ndetse akaba yaranahawe ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

8. Dr Innocent Biruka

Dr Innocent Biruka, uzwi nka Mitali akaba yaravukiye mu Karere ka Huye mu 1964, ni Umunyamabanga Mukuru wa CNRD-FLN, umutwe w’iterabwoba wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda inshuro zitandukanye. Ari mu bantu bahuzaga ibikorwa by’itumanaho hagati y’imitwe y’iterabwoba byibasiye u Rwanda mu 2018, nk’ibyagabwe ku Mudugudu w’Icyitegererezo wa Yonze mu Karere ka Nyaruguru.

Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko atuye i Alsace mu Bufaransa, akaba yaranahawe ubwenegihugu bw’ibyo gihugu.

9. Faustin Kayumba Nyamwasa

Faustin Kayumba Nyamwasa w’imyaka 67 y’amavuko, ni umwe mu bashinze umutwe w’iterabwoba wiswe Rwanda National Congress (RNC). Yahanwe n’inkiko zo mu Rwanda adahari, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bijyanye n’ibitero bya gerenade byagebwe mu Mujyi wa Kigali hagati y’umwaka wa 2010 na 2013.

Kayumba Nyamwasa uyu munsi aba i Pretoria muri Afurika y’Epfo, akaba anavugwaho kugirana umubano wa bugufi n’abayobozi bakuru ba FDLR.

10. Dr Emmanuel Hakizimana

Dr Emmanuel Hakizimana na we ni umwe mu bashinze RNC akaba anahagarariye Ihuriro MRCD. Ashinjwa kwinjiza abarwanyinmu mutwe w’iterabwoba ndetse akanawushakira abaterankunga, aho atuye i Montreal muri Canada kuko anavugwaho gukorana bya hafi na Kayumba Nyamwasa.  

11. Nyarwaya Ali Abdulkarim

Nyarwaya Ali Abdulkarim uzwi nka Dick Nyarwaya akaba afite imyaka 57, ni umwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wa P5, akaba ashinjwa gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba byibasira u Rwanda, gukora ubukangurambaga no gukusanya inkunga. Uyu mugabo utuye mu Majyepfo ya London mu Bwongereza ni umwe mu bantu ba hafi ba Kayumba Nyamwasa.

12. Maj Higiro Robert

Maj Higiro Robert uzwi nka Gasisi w’imyaka 55 y’amavuko akaba yaravukiye i Kabarore muri Uganda, na we ni umwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wa P5 akaba atuye i Nairobi muri Kenya. Na we ashinjwa gukusanya inkunga zishyigikira ibikorwa by’iterabwoba bya RNC mu Karere harimo n’amahugurwa ya gisirikare ahabwa abinjizwa muri ibyo bikorwa.

13. Frank Ntwali

Ntwali Frank w’imuyaka w’imyaka 48 wavukiye i Kampala muri Ugannda, na we ahagarariye RNC mu Majyepfo ya Afurika kandi akaba ari na we muhuzabikorwa wo kwinjiza abarwanyi bashya muri RNC-P5, aho acumbitse i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Binavugwa ko Ntwali akorana bya hafi na FDLR mu guhuza ibikorwa byabo bigamije kugirira nabi u Rwanda.

14. Ignace Rusagara

Rusagara Ignace w’imyaka 39 wavukiye ahitwa Mubende muri Uganda, na we ni umunyamuryango wa RNC/P5, ushinjwa gushyigikira iterabwoba no kumenyekanisha ibikorwa bya FDLR ari na ko atera icyuhagiro ibikorwa byayo byayogoje Akarere. Uyu mugabo utuye i Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ni na we Muvugizi wa RNC.

15. Jean-Paul Turayishimiye

Jean-Paul Turayishimye w’imyaka 53 y’amavuko, na we ari mu bantu batangije umutwe w’iterabwoba wa RNC ushinjwa gutera ingabo mu bitugu, kwinjiza abarwanyi no gutegura igenamigambi ry’ibikorwa by’iterabwoba bya RAC-Urunana. Yavuye mu mirimo ya gisirikare ndetse akaba ari umwe mu bantu b’ingenzi bateguye ibikorwa by’iterabwoba bya P5, aho atuye i Washington muri USA.

Bivugwa kandi ko agifitanye umubano w’akadasohoka na FDLR-FOCA, ishami rya FDLR rishinze ibikorwa by’intambara.

16. Gaspard Musabyimana

Musabyimana Gaspard w’imyaka 70 y’amavuko, ni umucuruzi ukomeye utuyeb I Buruseli mu Bubiligi, akaba akorera ubuvugizi imitwe y’iterabwoba. Uyu mugabo avugwaho kuba umwe mub bashyigikira ibikorwa by’iterabwoba bya FDLR cyane ndetse akanabyamamaza.

17. Placide Kayumba

Kayumba Placide w’imyaka 44 y’amavuko uvuka mu Murenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara, ashinjwa kugira uruhare mu gushinja itsinda ryitwaje intwaro rya P5 rishamikiye kuri RNC, akaba n’umwe mu bantu b’imbere bahuza umubano wa FDU-Inkingi na FDLR. Uyu munsi atuye muri Komini ya Namur mu Bubiligi, aho avugwaho kugirana imikoranire ya bugufi na Lt. Gen. Byiringiro Victor.

18. Munyaneza Augustin

Munyaneza Augustin w’imyaka 62 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Muhanga akaba atuye i Buruseli mu Bubiligi, ni umwe mu bagize Ishyaka ritemewe rya FDU-Inkingi akaba n’umwe mu bashyigikiye cyane ibikorwa bya FDLR-FOCA na P5.

19. Niyibizi Michel

Michel Niyibizi w’imyaka 69 ukomoka mu Murenge wa Muhororo, Akarere ka Ngororero, atuye muri Komini ya Tournai mu Bubiligi, akaba afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa. Uyu nashinjwa guhuza ibikorwa bya FDLR-FOCA na P5 ndetse no gushakira abaterankunga ibikorwa by’iyo mitwe bigamije kugirira nabi u Rwanda.

20. Musonera Jonathan

Musonera Jonathan w’imyaka 61 ukomoka mu Karere ka Nyanza, uyu munsi akaba atuye i London mu Bwongereza,  ashinjwa gukusanya inkunga zishyigkira ibikorwa bya RNC ivuguruye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akaba afitanye umubano w’akadasohoka na RNC ndetse na Kayumba Nyamwasa.

21. Rudasingwa Theogene

Rudasingwa Theogene uzwi nka Redcom afite imyaka 64 akaba akomoka mu Murenge wa Sake, Akarere ka Ngoma. Uyu munsi atuye I Washington akaba ari umwe mu bashinze RNC. Afatanyije na Kayumba Nyamwasa ni we wateguye ibitero bya gerenade byagabwe mu Mujyi wa Kigali hagati y’umwaka wa 2010 na 2013.

Mu 2013, Rusadingwa ni we watangije ubufatanye bwa RNC na FDLR-FOCA, akaba anavugwaho gukroana bya hafi n’abayobozi bakuru ba FDLR, by’umwihariko Gen. Ntawunguka.  

22. Maj Kanyamibwa Jacques

Maj Kanyamibwa Jacques w’imyaka 68 y’amavuko, yavukiye mu Murenge wa Gitesi, Akarere ka Karongi. Ni umwe mu bagizwe umutwe wa FDLR utuye io Toulouse mu Bufaransa.

Ashinjwa gukusanya inkunga zo gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba akanagira uruhare mu guhuza ibikorwa by’iterabwoba bya RUD-Urunana byo mu Kinigi mu mwaka wa 2019.

23. Nahimana Thomas

Nahimana Thomas w’imyaka 54 ukomoka mu Murenge wa Nzahaha, mu Karere ka Rusizi, ni Perezida w’Ishyaka Ishema akaba ashinjwa guhuza ibikorwa by’iterabwoba no gushishikariza ibikorwa by’iterabwoba bigabwa ku Rwanda.  

24. Uwizera Christine Coleman

Uwizera Christine Coleman w’imyaka 53 ukomoka mu Murenge wa Rushashi, Akarere ka Gakenke, atuye i Denver muri Leta ya Colorado ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).  Ashinjwa gushishikariza abantu gukora ibikorwa by’iterabwoba bigirira nabi u Rwanda, akaba afitanye imokoranire ya bugufi na FDLR-FOCA, P5 na FLN.

25. Nduwayezu Sylvestre

Nduwayezu Sylivestre uzwi Jet Lee, na we afite imyaka 53 akaba akomoka mu Karere ka Musanze. Ashinjwa uruhare mu gutegura np guhuza ibikorwa by’ibitera by’iteraboba byagabwe ku Rwanda no kwinjiza abarwanyi bashya bavuye mu Rwanda na Uganda. Uyu munsi uyu mugabo aba i Kampala muri Uganda, akaba avugwaho gukorana bya hafi na P5 ndetse na RUD-Urunana.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA