Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rusobanura ko impamvu ubutwari bugomba kwizihizwa ari uko ari bwo bwubatse u Rwanda kuva mu bihe by’abakurambere, kandi ari bwo buzatuma u Rwanda rukomeza kubaho ntiruzime.
CHENO ivuga ko indangagaciro y’ubutwari ari yo yatangiranye n’u Rwanda kuva rwabaho, ikarwubaka bityo ikwiye gukomeza gusigasirwa ikaba umusingi n’umurage utuma ruzakomeza kubaho ingoma ibihumbi.
Ubwo hatangizwaga ukwezi k’ubutwari kuri uyu wa 04 Mutarama 2026, kuzasozwa hanizihizwa Umunsi w’Intwari ku ya 01 Gashyantare, CHENO yagaragaje ko u Rwanda rugomba kwizihiza ubutwari bukanaraga abakiri bato kuko bwatumye rutazima.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, yasobanuye ko impamvu Umunsi w’Intwari wizihizwa ari ugusigasira umuco w’Abakurambere bitanze batizigama, kandi ko indangagaciro y’ubutwari ari yo yubatse u Rwanda.
Yagize ati: “Mu Rwanda dusanga indangagaciro y’ubutwari ari yo ikomeye twavuga ko yubatse u Rwanda. Yatangiranye na rwo kuva rwabaho, kuko ni indangagaciro yarangaga Abanyarwanda n’abenegihugu bose kuko yavugaga ko buri wese agomba gukora ibintu mu nyungu rusange.
Ni ugisigasira umuco w’Abanyarwanda dukura ku bakurambere bacu, ukubakira ku muco Nyarwanda ibikorwa by’ubutwari tukabiraga abakiri bato kugira ngo bazabikomeze.”
Rwaka yizera ko u Rwanda ruzahora rufute Intwari zirurwanirira nkuko byahoze na kera kandi ko rutazigera ruzima.
Avuga ko na mbere y’ubukoroni hariho Intwari kandi zajyaga zishimirwa ku mugaragaro nyuma yo gutsinda urugamba kandi zabaga ziharanira inyungu z’Igihugu n’abagituye no kwaguka kwacyo.
Yagaragaje ko iryo shyaka ari ryo ndangagaciro y’ubutwari, ukaba umurage n’umusingi wo kubaho k’u Rwanda ari na byo bizatuma rukomeza kubaho.
Ibyo ngo ni ishingito bikaba ishingiro ryo guhora u Rwanda rwizihiza ubutwari bukaba umurage n’uruhererekane.
Rwaka yongeyeho ati: ”Ni indangagaciro idakwiye gucika kuko icitse n’Igihugu cyacika ndetse turebye mu mateka dusanga hari ibihugu bimwe na bimwe byari biriho kera ariko kuko byabuze intwari zitangira abenegihugu babyo bikaba byaravuye ku ikarita y’Isi.”
U Rwanda rugiye kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32, ukaba ari umunsi watangiye kwizihizwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nubwo ibikorwa by’ubutwari byahozeho no mu Rwanda rwo hambere.
Intwari ni umuntu wakoze ibikorwa by’akataraboneka akabikora mu nyungu rusange kugira ngo akize abantu bari mu kaga, agakurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.
Ibyiciro by’Intwari u Rwanda ruzirikana harimo ‘Imanzi’, ikaba ari Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje.
Aha hakaba harimo Ingabo itazwi izina na Major General Gisa Fred Rwigema.
Hari icyiciro cy’’Imena’, ikaba ari Intwari y’inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu Gihugu birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro n’urugero bihanitse.
Muri iki cyiciro harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Félicité Niyitegeka, n’Abanyeshuri b’i Nyange.
Hakaza n’Intwari y’’Ingenzi’ iyinga Imena, ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro gakomeye n’urugero ruhanitse.

