Byinshi ku mushinga wa miliyari 115 Frw w’imiturirwa ku Kacyiru
Ubukungu

Byinshi ku mushinga wa miliyari 115 Frw w’imiturirwa ku Kacyiru

KAMALIZA AGNES

August 24, 2025

Mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo munsi y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, ahateganye n’Umudugudu w’Icyitererezo wa Vision City n’ikibuga cya Golf, hari kubakwa inyubako zo guturamo no gukoreramo zizahindura isura y’Umujyi.

Ni inyubako zatangiye ziteye amabengeza zatangiye kubakwa mu mushinga wiswe ‘Ramba Hills Project’ witezweho kuzatwara akayabo ka miliyoni 80 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 115.

Izo nyubako ziri kubakwa binyuze mu mushinga w’Ikigo ‘Investment Africa Holdings Ltd’ binyuze mu gashami kacyo, Ramba Real Estate, biyemeje gushyira imbere gutunganya inyubako zo guturamo, ibiro, n’izo guteza imbere imijyi ku rwego ruhanitse.

Igishushanyo mbonera cy’uwo mushinga kigaragaza inyubako ndende ebyiri imwe y’amagorofa 26, n’indi ya 24, iruhande rwazo hari indi izaba ifite amagorofa 16, indi ya 12 n’ifite 10.

Kigaragaza ubusitani bugari butanga amahumbezi, pisine, parikingi nini ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 1400, imihanda myinshi irimo inyura mu busitani n’ahandi.

Muri izo nyubako ndende ebyiri, imwe izaba igenewe ibiro byo gukoreramo mu gihe indi ari iyo guturwamo, no mu zindi hakazaba harimo amaguriro, heteli n’ibindi byangombwa by’ibanze.

Ubuyobozi bwa Ramba Real Estate bwemeza imirimo yo kuyubaka izarangira mu myaka ine ariko mu gihe cy’umwaka n’igice hakazuzura inzu ziganjemo ayo guturamo.

Muri Kamena uyu mwaka, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko uwo mushinga witezweho guhindura ishusho y’Umujyi wa Kigali mu myaka iri imbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, yagize ati: “Ubigereranyije na Vision City hakurya n’izindi ’apartments’ zihari, Kacyiru hagiye kuba ahantu hatandukanye n’uko hari hameze… Twimura abaturage, abantu babivuzeho amagambo menshi cyane, ariko iki ni cyo cyerekezo cya Perezida wa Repubulika.”

Uyu mushinga uri mu cyiciro cyo kurushaho guhindura isura y’Umujyi wa Kigali, ariko n’imibereho y’abanyamujyi ikazarushaho kuba myiza bigendanye no kubona ahantu hagezweho ho gutura no gukorera.

Umushinga Ramba Hills ugizwe n’inyubako zo guturamo no gukoreramo
Igishushanyombonera kigaragaza uko izo nyubako zizaba zimeze

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA