Byinshi ku mushinga wa miliyari 31Frw wo kubaka inzu zigezweho zirengera ibidukikije
Ubukungu

Byinshi ku mushinga wa miliyari 31Frw wo kubaka inzu zigezweho zirengera ibidukikije

ZIGAMA THEONESTE

October 28, 2025

Sosiyete y’Abanyamerika ikorera i Kigali, Fortis Green Housing yatangije umushinga w’inzu z’ubukerarugendo zirengera ibidukikije (eco-estate) ufite agaciro ka miliyari zisaga 31 z’Amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika) mu Murenge wa Masaka.

Ni nyuma y’umwaka n’igice uwo mushinga ukorwaho ubushakashatsi ku isoko bwagaragaje ko hari icyuho kinini mu nzu zo gukodesha zikomeye n’inzu ziciriritse zirengera ibidukikije mu Rwanda.

Izo nyubako ziswe Masaka Views ni wo mushinga wa mbere w’inyubako za Fortis Green mu Rwanda, ukaba uzubakwa ku buso bwa hegitari zirindwi, ukaba ugizwe n’inzu z’umuryango umwe zigera kuri 51, inzu zigeretse (townhouses) 33, n’inzu zifite ibyumba 2 kugera kuri 3 n’uruganiriro (salon) zigera kuri 302.

Imirimo yo kubaka izo nzu yatangiye ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira, kandi ibikoresho by’ubwubatsi by’ibanze byamaze kugurwa.

Icyiciro cya mbere, kirimo inzu zagenewe umuryango umwe n’izigeretse, giteganyijwe kurangira mu mwaka utaha wa 2026, mu gihe inyubako ya mbere  izaba irangiye mu mezi 11.

Uyu mushinga wose uteganyijwe kuzaba warangiye mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice.

Umuyobozi Mukuru wa Fortis Green, Jonathan Shafer yabwiye itangazamakuru ati: “Buri wese yubaka agamije gucuruza, nyamara hafi ku gipimo cya 95% by’izo nzu zose zimara kubakwa zigakodeshwa.”

Yunzemo ati: “Ibyo biduha ishusho y’uko icyifuzo cy’inzu zo gukodesha kigihari cyane, mu gihe umubare w’abagura inzu ari muto bitewe n’ikiguzi cy’inguzanyo n’amahirwe make yo kubona inguzanyo zo kuzigura.

Ku bw’ibyo, mu gihe dutekereza kubaka umuryango nyawo (community), ni byiza gutunga izi nzu igihe kirekire no gushyiraho ibiciro bito bishoboka kugira ngo bigere kuri benshi.”

Mu rwego rwo korohereza abantu bo mu byiciro bitandukanye kugera kuri izi nzu, Fortis Green yashyizeho uburyo bw’ibiciro bujyanye n’ubushobozi bw’abaguzi batandukanye.

Inzu zizatangirira ku giciro gito aho iya make izahera ku madolari ya Amerika 70 300 (asaga miliyoni 101 z’amafaranga y’u Rwanda), kandi hazabaho amahitamo atandukanye akwiranye n’imibereho y’abazazituramo.

Naho inzu zo gukodesha zizashyirwaho ibiciro hashingiwe ku biri ku isoko, zihe abazituyemo ubwisanzure ku masezerano, serivisi zinoze, n’agaciro k’amafaranga yabo.

Inzu 88 gusa zirimo iz’imiryango imwe n’izigeretse  (townhouses) ni zo zizagurishwa, mu gihe inzu zose zizaguma mu mutungo wa Fortis Green kandi zikazajya zikodeshwa.

Shafer yavuze ko ubu buryo bugamije kubungabunga ireme mu micungire no kubaka umuco w’imiturire uhamye, bitandukanye n’uko benshi mu bashoramari bubaka bagamije gusa kugurisha.

Shafer yagaragaje ko uwo mushinga ugaragaza intego nyamukuru y’ikigo yo guteza imbere imidugudu ikomeye kandi irambye hirya no hino muri Afurika.

Yagize ati: “Dukoresha ibikoresho n’imikorere birambye bigabanya ibyuka bihumanya ikirere (carbon emissions), ikoreshwa ry’amazi n’amashanyarazi. Kurengera ibidukikije’ ntibigarukira ku nyubako gusa, ahubwo bijyana n’uko tuzitaho, tuzishushanya ndetse n’uko tuzibamo.”

Buri nyubako iri muri uyu mushinga izahabwa icyemezo cya EDGE, gishingiye ku bipimo mpuzamahanga by’inyubako zirengera ibidukikije byakozwe n’Ishami ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC).

Shafer yongeyeho ko Masaka Views igamije guteza imbere ubufatanye bw’abaturage no kubaka imibereho myiza irambye.

Yagize ati: “Turifuza gushyiraho ahantu imiryango n’abantu ku giti cyabo bashobora gutera imbere, aho abantu baba, bakora, biga, kandi bakishimira ubuzima mu buryo bw’umuryango nyawo.”

Binyuze muri gahunda yitwa Fortis Green Wellness Initiative, kompanyi iteganya gutanga ibikorwa bitandukanye ku batuye muri izo nyubako birimo siporo ngororamubiri (aerobics), koga, amasomo yo guhinga ibiti n’indabo, ndetse n’ubujyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe byose bigamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’umubiri, ubw’umutima n’ubw’umwuka.

Urwego rw’Igihugu cy’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwishimiye kubona abashoramari binjira muri uru rwego, bagamije gutunganya imidugudu irambye, ifite ikoranabuhanga rinoze kandi ikomeye mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe.

Rwashimangiye ko gukoresha ikoranabuhanga ryo kubaka rirengera ibidukikije no gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage bituma uwo mushinga wubakwa ukomeye utanga kandi utanga icyizere cy’ahazaza.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA