Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko kigeze kure umushinga wo kubungabunga umusaruro w’urusenda, uzafasha abahinzi kugabanya igipimo cy’urusenda rwangirikaga kikava kuri 17,2% kikagera kuri 8,7%.
Uyu mushinga wo kubaka ubwumishirizo no guha amahugurwa abahinzi ku buryo bwo gufata neza umusaruro, watangiye mu mwaka wa 2022 ukazarangira muri 2026.
Ukorerwa mu turere twa Bugesera, Nyagatare, Rulindo na Rubavu, ndetse no mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, ku cyicaro cya NAEB, ahubatswe ubwumishirizo bugezweho bw’urusenda. Ibi bikorwaremezo biteganyijwe gufasha kubungabunga umusaruro w’urusenda nyuma yo gusarurwa, hagamijwe kugabanya igihombo giterwa no kwangirika kwarwo.
Umuyobozi w’uyu mushinga muri NAEB, Rusingizandekwe Aimable, yavuze ko imirimo yo kubaka ubu bwumishirizo igeze ku kigero cya 78%, kandi biteganyijwe ko buzuzura muri uyu mwaka wa 2026.
Yagize ati: “Uyu mushinga uzibanda ku bikorwa by’ingenzi birimo guha amahugurwa abahinzi b’imboga, by’umwihariko abahinzi b’urusenda basaga 6000. Kugeza ubu, hamaze guhugurwa 75% byabo, bigishwa uburyo bwo kubungabunga umusaruro kuva mu murima kugeza aho usarurirwa, gucunga amakoperative no kumisha. Dutegereje ko inyubako zuzura hagatangira ibikorwa byo kumisha.”
Yakomeje avuga ko ubwumishirizo buri kubakwa ku cyicaro cya NAEB nibwuzura buzaba bufite ubushobozi bwo gutunganya toni 80 z’urusenda ku cyumweru, mu gihe ubwubatswe mu tundi turere bwo buzajya butunganya toni 19 buri cyumweru kuri buri nyubako.
Abahinzi bishimira ko bagiye kugabanya ibihombo
Bamwe mu bahinzi bo mu turere twa Nyagatare na Bugesera bavuga ko ubwo bwumishirizo nibwuzura buzabafasha kugabanya ibihombo baterwaga no kubura uburyo bwo kumisha umusaruro wabo.

Mugabo Allan, uhinga urusenda kuri hegitari 15 mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera hafi y’ikiyaga cya Cyohoha, yagize ati: “Mu mwaka ushize twasaruye toni ebyiri, ariko hari urwagiye rwangirika kubera kubura aho kurwanika. Ushora kurushyira hamwe utegereje ko barutwara ugasanga hari urwapfuye. Turamutse tubonye imashini zabugenewe zumisha, byarinda umusaruro wangirika.”
Yongeyeho ko ku buso ahingaho, ahomba asaga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka kubera kubura uburyo bwo kubungabunga umusaruro. Undi muhinzi, Byukusenge Marceline, yavuze ko bishimiye ibikorwa remezo biri kubakwa bizabafasha kwita ku rusenda rwinshi bahinze.
Yagize ati: “Kutagira uburyo bwo kumisha urusenda bituma rwangirika, kuko akenshi turushyira ku shitingi rukangirika, nyamara imbuto zivamo ari zo ziba zikenewe cyane.”
Hakizayezu Wellars, umuhinzi w’urusenda mu Murenge wa Rwempasha, yavuze ko kubona ibi bikorwaremezo byabafasha kongera inyungu.
Yagize ati: “Turamutse tubonye ibikorwa remezo, amafaranga twabonaga ku rusenda rutumye yakwiyongera. Aho guhabwa 1500 Frw ku biro 3 by’urusenda rutumye[iyo rwumye ruvamo ikilo kimwe], twajya duhabwa 2200 Frw ku kilo cy’urusenda twumishije.”
Abahinzi basaba ko ibi bikorwa remezo byakwihutishwa kugira ngo babashe kubungabunga umusaruro wabo neza no kwirinda igihombo.
Abacuruza n’abohereza mu mahanga biteze inyungu ifatika
Abacuruza n’abohereza urusenda mu mahanga bavuga ko ubu bwumishirizo buzabafasha kubona umusaruro mwiza kandi uhagije. Hakizimana Emmanuel, umwe mu bohereza urusenda mu mahanga, by’umwihariko mu Bushinwa awugurira mu Karere ka Nyagatare , yagize ati: “Mu bihe by’imvura duhura n’ibibazo byo kumisha umusaruro, ukaba wabora. Dushyira urusenda ku mahema, kandi nubwo dufite imashini zumisha, ntizihagije, bigatuma hari urwangirika.”
Nshimiyimana Amri, ushinzwe ubuhinzi muri kompanyi Spices Rwanda igura umusaruro w’urusenda mu Karere Bugesera ikawohereza mu mahanga, na we yavuze ko kubura ibikorwa remezo bihagije bibahombya cyane.
Ati: “Iyo urusenda rwangiritse, tubura umusaruro twohereza mu mahanga. Kugira ngo twunguke bisaba kohereza umusaruro mwinshi. Nka hegitari imwe itanga toni 4 cyangwa 5, ariko iyo rwangiritse hasigara nka toni imwe gusa.”
NAEB itangaza ko mu myaka itanu ishize (2020/2021–2024/2025), u Rwanda rwohereje mu mahanga urusenda rungana na toni ibihumbi 10.3, rwinjiza asaga miliyari 42,4 z’amafaranga y’u Rwanda.







